December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Burundi: Abanyamakuru ba Iwacu bakatiwe gufungwa imyaka isaga itatu n’ihazabu ya miliyoni undi bareganwa agirwa Umwere

YASUWE 63 

Abanyamakuru bane b’ikinyamakuru cyigenga mu gihugu cy’u Burundi Iwacu, bakatiwe n’urukiko rukuru rwa Bubanza mu majyaruguru y’u Burundi gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu , banacibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amarundi buri umwe, naho umushoferi wabo yagizwe umwere.

Me. Clement Retirakiza, umwunganizi w’aba banyamakuru yabwiye BBC Gahuzamiryango ko batunguwe n’icyemezo cy’urukiko, aba banyamakuru ni Térence Mpozenzi, Agnès Ndirubusa, Egide Harerimana, Christine Kamikazi n’umushoferi wabo Adolphe Masabarakiza, bashinjwa ubufatanyacyaha mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Aba banyamakuru bafashwe mu kwezi kwa cumi/2019, ubwo bari bagiye gutara inkuru y’igitero cy’inyeshyamba mu majyaruguru y’u Burundi, bahakanye ibyo baregwa bavuga ko bafashwe bari mu kazi kabo.

Bwana Retirakiza avuga ko ntacyo yavuga ku byemezo by’urukiko rwa Bubanza kuko atarabona inyandiko y’urubanza ngo amenye ingingo bashingiyeho babakatira icyo gifungo.

Avuga ko uko byagenda kose bazajuririra uyu mwanzuro w’urukiko kuko bumva udakwiriye.

Abanyamakuru b’ikinyamakuru Iwacu 4 bakatiwe, umushoferi wabo agirwa umwere

Mu kwezi kwa 11/2019 Bwana Antoine Kaburahe yabwiye BBC ko aba banyamakuru nta kidasanzwe bakoze uretse kujya gutara inkuru aho yabereye nk’uko bikorwa mu mwuga wabo.

Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi yavuze ko aba banyamakuru badafunze kubera umwuga wabo ahubwo bafunze kubera ibyaha baregwa.

Mu byumweru bibiri bishize, inteko ishinga amategeko y’ubumwe bw’uburayi yamaganye “gutera ubwoba, guhohotera no gufunga nta cyaha kigaragara abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bwa Muntu mu Burundi, ndetse n’abanyapolitike batavuga rumwe na leta mu Burundi.”

Kuri ibi, Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida Petero Nkurunziza, yanditse kuri Twitter ko “iyo nteko icyeka ko u Burundi bukiri igihugu gikoronijwe n’ibihugu by’iburayi.”

NSHIMIYIMANA Eric