December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyanza: Yishe nyina amuhoye ko amwimye amafaranga ibihumbi Bitanu

YASUWE 74 

Umusore witwa Uwimana Charles w’imyaka 30, yatawe muri yombi, ahita anemera icyaha cyuko yishe nyina amusanze nzu mu aho yamukubitiye amatafari ya rukarakara,  yabanaga na nyina mu mudugudu wa Kabisine mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza.

Slyve Nkundababo usanzwe aziranye na Uwimana avuga ko yahuye na Uwimana yamubaza aho agiye akamubwira ko agiye kuri polisi kwirega ko yishe nyina.

Uwimana yiyemerera icyaha cyo kwica nyina akavuga ko yabitewe n’uko nyina yamwimye amafaranga ibihumbi 5.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yemereye Flash FM iby’aya makuru.

Yagize ati “Nibyo iyi case yabayeho, uyu musore witwa Uwimana Charles yishe nyina umubyara, akaba yarabitewe n’uko uyu mukecuru hari amafaranga ibihumbi 12 yari yahawe y’ingoboka, uyu musore aza kumusaba amafaranga ibihumbi 5 arayamwima, nyuma rero aza kumusanga mu bwiherero amukubitiramo amatafari mu mutwe nk’uko abyiyemerera”.

CIP Twajamahoro Slyvestre avuga ko uyu musore nyuma yo kwica nyina umubyara yatorotse akaza gufatwa na polisi y’ u Rwanda, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

CIP Twajamahoro avuga ko Uwimana Charles yari amaze umwaka afunguwe, kuko yari afungiye muri Gereza ya Mageragere azira kujya mu mitwe y’iterabwoba.

Umurambo wa Nyakwigendera Godereva Nyirandora w’imyaka 71 y’amavuko wajyanywe ku bitaro by’akarere ka Nyanza.

NSHIMIYIMANA Eric