December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyanza: Nsabimana Callixte(Sankara) waburanishwaga mu mizi y’urubanza yemeye ibyaha aregwa

YASUWE 58 

Urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte uzwi nka (Sankara) wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN zirwanya leta y’u Rwanda rwakomeje uyu munsi kuwa kabiri ubushinjacyaha butanga ibimenyetso ku byaba 17 bumurega.

Ubwo yari ahawe umwanya ngo yisobanure, Bwana Nsabimana yavuze ko ibyaha byose aregwa abyemera ndetse abisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha bumushinja gukorana n’inzego z’umutekano z’ibihugu by’u Burundi na Uganda mu gutegura ibikorwa byo gutera u Rwanda.

Leta z’ibi bihugu zahakanye ibyo zashinjwe byo gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ko igihe uregwa yabajijwe n’ubushinjacyaha agifatwa ndetse no mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uregwa yemeye ibyaha byose aregwa.

Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu rukiko rw’imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Uyu munsi ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha bye bishingiye ku kuba yari mu buyobozi bw’inyeshyamba za FLN n’impuzamashyaka ya MRCD irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ko yasinyaga amatangazo ya FLN avuga ko izi nyeshyamba zikambitse i Nyabimata mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda mu buryo bwo gutera ubwoba abaturage ko hari ibice by’igihugu bafashe.

Yashinjwe kandi kwigamba ibitero by’umutwe wa FLN byahitanye abantu mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru ndetse n’ibyakorewe mu karere ka Nyamagabe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ubuhamya bwa Me. Yusuf Ndutiye uri mu baregera indishyi, ubu bamaze kuba barindwi muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko Me. Ndutiye yarokotse igitero cya FLN cyagabwe ku muhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe imodoka ye igatwikwa, Me. Ndutiye yasohowe mu modoka akabona n’abandi baturage benshi bavanywe mu modoka bagashyirwa munsi y’umuhanda ndetse n’abafashwe bugwate.

Avuga kandi ko hapfuye abantu benshi n’inkomere nyinshi n’imodoka zigatwikwa mbere y’uko ingabo z’igihugu zitabara.

Ibi bitero byabaye muri 2018 ubushinjacyaha buvuga ko byose Bwana Nsabimana Callixte ubwo yabyigambye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Bwana Nsabimana ubwe yiyemereye ko yagiranye imishyikirano n’ukuriye iperereza ryo hanze mu Burundi.

Buvuga ko uwo yemereye abarwanyi ba FLN kugaba ibitero ku Rwanda bavuye muri Congo banyuze ku butaka bw’u Burundi.

Bwana Nsabimana kandi ashijnjwa ko yanabonanye n’ukuriye iperereza rya gisirikare muri Uganda ngo wamwemereye gufasha abarwanyi b’umutwe yari abereye umuvugizi.

Ubushinjacyaha kandi buramushinja gushakira inkunga y’amafaranga FLN, no kwinjiza abarwanyi mu mutwe wa FLN.

Nyuma yo kumva ibyo ubushinjacyaha burega Bwana Nsabimana, harakurikiyeho kumva uregwa.

Ahawe ijambo, Bwana Nsabimana yavuze ko ibyaha 17 byose yarezwe n’ubushinjacyaha abyemera ndetse abisabira imbabazi.

Bwana Nsabimana yavuze ko bafashijwe n’inzego za gisirikare mu Burundi ariko nyuma izo nzego zikaza kutabyumvikanaho bamwe babishyigikiye abandi batabishaka.

Impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wa FLN mu mwaka ushize yahakanye ibyavuzwe na Bwana Nsabimana ko uwo mutwe ufashwa n’u Burundi.

Uyu munsi, nubwo Nsabimana yemera ibyaha byose aregwa ariko yahakanye ibyo ubushinjacyaha buvuga ko ari mu bashinze umutwe wa FLN.

Yavuze ko uyu mutwe yatangiye kuba umuvugizi wawo mu 2018, avuga ko ibitero bitatu byabaye muri Nyaruguru mbere y’uko ahabwa ako kazi atabigizemo uruhare.

Nubwo yemera ibyaha byose 17 yarezwe, Bwana Nsabimana yavuze ko nta ruhare na ruto yagize mu bitero byatwaye ubuzima bw’abantu n’ibyabo byangiritse.

Avuga ko we yari umunya politiki, ko n’ipeti rya Majoro yarihawe n’ubuyobozi bukuru bwa MRCD ngo kuko uwari umwungirije yari Kapiteni.

Yavuze ko iyo aza kuba ari uwiha ipeti yari kwiha irya Marshal (ipeti ryo hejuru cyane mu ya gisirikare).

Urubanza ruzakomeza ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa gatatu uregwa akomeza guhabwa umwanya.

Inkuru dukesha BBC

NSHIMIYIMANA Eric