December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Umwana w’imyaka 12 yagaragaye afite igisasu(Bombe)

YASUWE 60 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 27/Mutarama/2020, mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagari ka Gikombe, mu mudugudu wa Bambiro, ahasaga saa munani na mirongo ine z’amanywa hagaragagaye igisasu cyo mu bwoko bwa Bombe gifitwe n’umwana w’imyaka 12.

Iki gisasu kikaba cyagaragaye muri uyu mudugudu, ubwo cyari gifitwe n’umwana w’imyaka 12, nkuko umuturage wadutangarije iby’aya makuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yanagaragaje ko atari ubwa mbere ibisasu nkibi bigaragara muri aka gace.

Uyu mwana witwa Irumva Shadadi ubwo yari avuye kwahira ubwatsi yagaragaye afite iyo Bombe, abajijwe aho yayikuye avuga ko yayitoraguye mu gihuru ubwo yarimo yahira ubwatsi bw’amatungo.

Uyu mwana akimara kugaragara afite iyi Bombe yayayatswe ijyanwa ku mukuru w’umudugudu wa Bambiro, nyuma iza gushyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Rubavu mu masaha y’umugoroba, niho yashyizwe mugihe itarashyikirizwa inzego z’umutekano ngo zirebe nimba ikiri nzima cyangwa yarapfubye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu Tuyisenge Annonciata, ku murongo wa Telefone  yahamirije rwandanews24 ko aya makuru ari impamo, maze atanga n’ubutumwa.

Ati “mu byukuri nubwo ibi byabaye turi mu nama ku karere, mu butumwa bugufi twahise tubimenya ko hari umwana ugaragaye afite Bombe mu murenge tubereye umuyobozi, igahita ishyirwa k’umukuru w’umudugudu, ariko kuri ubu ikaba irajwe ku biro by’umurenge, kugira ngo natwe ejo tuzayishyikirize inzego z’ishinzwe umutekano kuko arizo zibifite mu nshingano.”

Mu kiganiro twagiranye n’umunyamabanga nshingabikorwa W’umurenge wa Rubavu muma saa mbiri z’ijoro yaduhamirije ko atari ubwa mbere ibisasu nkibi bigaragara mu murenge ayobora.

Ati “harimo aho bijya bigaragara nk’abantu barimo gusiza ibibanza byo kubaka, abarimo kubaka imisingi y’amazu, abarimo gucukura za Fose n’imisarane, no mu bihuru, aho hose bijya bikunda kuhagaragara.”

Yaburiye abanyarwanda bose ko aho ubonye icyuma utazi icyariko ugomba kwirinda gukina nacyo, ahubwo ukabimenyesha ubuyobozi mu maguru mashya, ibi bizafasha muri gahunda ya Leta yo gutangira amakuru ku gihe kandi ntawe uhasize ubuzima, ahubwo ubuzima bw’abanyarwanda burengerwe.

NSHIMIYIMANA Eric