December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amerika: Yishe umukoresha we amuziza ko ashyigikiye Perezida Donald Trump

YASUWE 133 

Kuwa 2 tariki 21/Mutarama/2020 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika umugabo yicishije  umukoresha we umwiko bakoresha mu bwubatsi amuziza ko ashyigikiye ibikorwa bya Perezida Donald Trump uyuboye Leta zunze ubumwe za Amerika, umuyobozi utavugwaho rumwe na benshi kuri iyi si kubera imyitwarire ye mu miyoborere.

Nkuko Floridatoday yabitangaje ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 21/Mutarama/2020 ubwo Umukozi wakoreraga Kompanyi y’ubwubatsi ya Orange County, Mason Trever Toney w’imyaka 28 y’amavuko yadukiriye umukoreha we William Steven Knight aho bari mu mirimo yo kubaka aramwica nyuma yo kutavuga rumwe kuri Politiki ya Donald Trump.

Mason Toney Trevor wishe umukoresha we amuziza ko akunda Perezida Trump

Amakuru yatangajwe na bamwe mubo bakoranaga avuga ko intandaro yo gushyamirana kwa William Steven Knight na Mason Trever Toney ari uko yamubwiye ko ashyigikiye Politiki ya Perezida Donald Trump, ibintu atakiriye neza bikaba imvano yo gushyamirana bigatuma nkuko bemeje ko bamubonye amujombagura umwiko inshuro nyinshi byamuviriyemo guhita ahasiga ubuzima.

Nyuma yo gukora iryo bara, Polisi yo mu gace ka Brevard County yatabariye hafi ihita ita muri yombi Mason Trever Toney wagerageza gucika yifashishije imodoka ye agendamo.

Nyuma yo gufata uyu mugabo Mason Trevor agahatwa ibibazo, no kumva bamwe mu batangabuhamya bakoranaga n’aba babiri basanzwe banazi neza Trevor, Detective Fabian Ramirez yemeje ko uyu mugabo yinangiye umutima ndetse anifitemo umutima wo kwanga ubuyobozi buriho burangajwe imbere na Donald Trump we ubwe yiyemerera ko yanga urunuka.

Yakomeje avuga ko ushinjwa kwica William Knight atavuga rumwe n’abashyigikiye ubuyobozi buriho, yemeza kandi ko yifitemo imyemerere y’uko Leta iriho ari mbi cyane.

Abasanzwe bazi aba bombi bemeje ko bari bafitanye ubushuti busanzwe.

Yanditswe na MANISHIMWE Elias