December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rayon Sports ishobora gutandukana na SKOL mu minsi micye igafata undi mufatanyabikorwa uzayiha arenga miliyoni 200

YASUWE 128 

Imyaka ibaye hafi 6 uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha rutangiye gukorana n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Rayon Sports, ikina mu marushanwa y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Rayon Sports FC ni ikipe y’umupira w’amaguru yabonye ubuzima gatozi muri za za 60 (1964) ikaba imaze imyaka irenga 55 ikina mu marushanwa ya hano mu Rwanda.

Kimwe na Rayon Sports, SKOL ni inzoga yabonye izuba mu mwaka w’i 1964, ikaba yaratangiye gucuruzwa ku mugabane w’Africa mu mwaka w’i 1965.

SKOL Beer Brewery yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’i 2010, ikaba icungwa (cyangwa ari ya) UNIBRA, kompanyi inafite ibindi bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo nko kubaka amazu, n’ibindi nk’uko bigaragara ku rubuga rw’uru ruganda yo mu Bubiligi.

Imyaka 6 irashize SKOL ikorana na Rayon Sports

Gicurasi 2014 nibwo uruganda rwa SKOL rwasinye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports y’imyaka 3 yagombaga kurangira muri 2017, rwemera kujya rutanga miliyoni 47 buri mwaka muri iyi kipe.

Rayon Sports yari imaze iminsi idafite umufatanyabikorwa uhoraho, ikaba yarasinye aya masezerano yishimye, yumva ko azayifasha mu gukemura ibibazo by’amikoro ikunda guhura nabyo, ni mu gihe kandi yari ibonye miliyoni 47 buri mwaka itajyaga ibona.

Gusa uko iminsi yagiye yicuma iyi kipe yabonye ko aya mafaranga ari macye bitewe n’amafaranga ikenera buri kwezi, iza kubwira SKOL ko igomba kongera amafaranga byibura ikishyura imishahara y’abakinnyi gusa n’abatoza ku kwezi.

Kuva mu mpera za 2015 kugera muri Mata 2017 uruganda rwa SKOL nta mafaranga ngukakwezi rwahaga ikipe ya Rayon Sports kuko hari ayo rwari rwarayigurije bakagenda biyishyura buri kwezi.

Komite ya Gacinya Chance wayoboraga Rayon Sports igihe kinini yakoze itabona amafaranga ngarukakwezi, nibwo bafashe icyemezo cyo gutangira gusaba uruganda rwa SKOL ko mu gihe bazaba bagiye kongera amasezerano SKOL yava kuri miliyoni 4 hafi batangaga buri kwezi bakajya bishyura imishahara ya Rayon Sports, byaba na ngombwa amafaranga akava mu ruganda ajya kuri konti z’abakinnyi.

Ibi byari gukura SKOL kuri miliyoni 4 buri kwezi bikayigeza kuri miliyoni 13 buri kwezi iyi kipe yahembaga abakozi bayo.

Rayon Sports yari yabashije gutwara igikombe cy’amahoro ndetse inageze hafi gutwara igikombe cya shampiyona ya 2017, mu gihe yari imaze hafi amezi 18 itabona amafaranga ngarukakwezi ava muri uru ruganda rwiyishyuraga imyenda y’amafaranga bari baragurije iyi kipe mbere.

Muri Mata 2017 ikipe ya Rayon Sports yagiraga komite 3 (Board y’ikipe ya Rayon Sports yari iyobowe na Ngarambe Charles, Umuryango wa Rayon Sports uyobowe na Bwana Kimenyi Vedaste ndetse n’ikipe cyangwa icyo bitaga FC cyari kiyobowe na Gacinya Chance Deny). SKOL ikaba yaraje kungukira mu mwiryane wari muri aba bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, birangira isinye amasezerano mashya n’ikipe ya Rayon Sports ya miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka mu gihe cy’imyaka 5, agenda yiyongeraho amafaranga atarenze miliyoni 5 buri mwaka mu gihe cy’amasezerano.

Rayon Sports yasabaga miliyoni 13 byibura buri kwezi birangira isigaranye miliyoni 5.8 ku kwezi.

Amasezerano yashyizwe mu bikorwa, ariko nyuma yaho Rayon Sports yakunze kwegera SKOL iyimenyesha ko aya mafaranga ari macye cyane ku mufatanyabikorwa mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, ikoresha hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Akenshi iyi kipe yabana yandikiye SKOL iyiguza.

Rayon Sports imaze iminsi mu biganiro na SKOL bitaragira icyo bitanga

Umwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports waganiriye na FunClub dukesha iyi nkuru yavuze ko iyi kipe itwara amafaranga menshi cyane, kuko buri kwezi badashobora kujya munsi ya miliyoni 35 zirimo agera kuri miliyoni 25 bahemba abakinnyi n’abatoza, hakiyongeraho amafaranga y’ingendo no kwitegura imikino bitwara byinshi, ndetse no gukoresha umunsi ku munsi.

Mu nteko rusanga y’ikipe ya Rayon Sports yabaye mu mpera z’iki cyumweru, iyi kipe ya Rayon Sports yakoresheje hafi miliyoni 600 mu gihe cy’amezi 6 abanza y’umwaka w’imikino wa 2019/2020, amafaranga yazamuwe ahanini no kugura abakinnyi bashya, kuko iyi kipe yaguze abakinnyi bagera kuri 15, mu gihe bose batahawe n’ibyo bari bemerewe, hakiyongeraho n’umukino wa CAF Champions League.

Mu mpera za 2019 iyi kipe nibwo yatangiye ibiganiro nanone n’uru ruganda rwa SKOL irumenyesha ko rwakongera amafaranga bigaragara ruha iyi kipe ya Rayon Sports, bitakunda bakaba bahitamo gushaka undi mufatanyabikorwa.

SKOL ni we mufatanyabikorwa mukuru unagaragara imbere ku mwambaro w’ikipe ya Rayon Sports.

Amakuru yizewe akaba avuga ko iyi kipe ya Rayon Sports yasabye uru ruganda gutanga byibura miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda nka macye ashoboka kugira ngo bakomeze gukorana, bitaba ibyo bakaba bahitamo gukorana n’abandi.

Kuva mu kwezi kwa 8 uyu mwaka kugeza uku kwezi kwa mbere kurangira nta mafaranga SKOL iri guha Rayon Sports, ikaba iri kwiyishyura ayo yari yagurije iyi kipe mu mpera za shampiyona ya 2018/2019.

SKOL yasubije Rayon Sports iyibaza icyo yazabafasha mu kongera ubucuruzi bwayo, baheraho bayisaba kongera amafaranga, Rayon Sports ivuga ko izabashyira ku myambaro igiye gukorera abafana, izatangira gucuruzwa muri uyu mwaka wa 2020.

Ubu kandi nyuma muri uyu mwaka w’imikino uru ruganda rusigaye rucuruza muri Stade aho Rayon Sports yakiriye imikino, bakaba baranemeye ko hazajya hafungurwa akabari kagashyirwaho ikirango cya Rayon Sports na SKOL, kuko byakorwaga mbere mu buryo budakurikije amategeko kuko bitari mu masezerano.

SKOL ntabwo yumva uko yakuba inshuro 4 amafaranga itanga muri Rayon Sports

Umwe mu bakozi bakuru ba SKOL baganiriye na FunClub.rw avuga ko batanga amafaranga menshi mu ikipe ya Rayon Sports kuko buretse izi miliyoni 66 zanditse mu mpapuro hari n’andi mafaranga menshi baha iyi kipe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hakiyongeraho n’ibibuga.

“Buri mwaka dutanga muri Rayon Sports amafaranga agera kuri miliyoni 130 ajya mu bikorwa bitandukanye by’iyi kipe.” Uyu mukozi wa SKOL waganiriye na FunClub.rw

“Iyi kipe uretse amafaranga tuyiha, tugura imyambaro ifite agaciro ka miliyoni hafi 20 ku mwaka, dutanga miliyoni hafi 6 mu gikombe cy’amahoro duha ikipe, tukanatanga ikibuga bakoreraho imyitozo n’andi mafaranga yo kugitunganya, byose urebye bigera kuri miliyoni 120 buri mwaka.”

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports bavuga ko aya mafaranga atageramo ayo bazi ari miliyoni 66 babona, kongeraho imyambaro n’ikibuga kimeze neza cyo gukoreraho imyitozo.

Intumwa ya SKOL mu nama y’inteko rusange ya Rayon Sports iheruka yavuze ko babonye ubusabe bw’ikipe ya Rayon Sports bwo kongera amafaranga ariko batari babifataho icyemezo, mu gihe kitarambiranye hari icyemezo bazaba barafashe.

Marie Paule Niwemfura ushinzwe kumenyekanisha amakuru muri SKOL Brewery, yabwiye FunClub ko ibiganiro biriho hagati ya SKOL na Rayon Sports ariko atifuza kugira ibyo batangaza mu bitangazamakuru kuri ubu.

“Mbere na mbere turacyafite amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports, ariko ibirebana no kuvugurura amasezerano ntacyo nabivugaho kuko bitaraba.” Marie Paule aganira na FunClub.rw

“Tubanye neza n’ikipe ya Rayon Sports kandi turakorana neza, nihagira igihinduka tuzabibamenyesha.”

Niwemfura Hanse kugira icyo avuga ku makuru yo kuzamura amafaranga akaba yagera kuri miliyoni 250, avuga ko hari ibiganiro gusa biri kubaho.

Gusa umwe mu bayobozi b’uru ruganda waganiriye na FunClub.rw avuga ko bigoranye kuba bakuba hafi inshuro 4 amafaranga batanga buri mwaka, igihe Rayon Sports yazatsimbarara kuri miliyoni 250 bashobora kuzatandukana.

SKOL isanzwe itanga arenga miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda mu mukino w’amagare buri mwaka, ajya muri Tour du Rwanda itwara igice kinini cyane, Cycling Cup n’ikipe ya Fly Cycling Club bakorana.

Rayon Sports ishobora gutandukana na SKOL bitarenze uku kwezi kwa mbere, ibiganiro bitagenze uko babyifuza

Ku ruhande rwa Rayon Sports, birashoboka ko yatandukana na SKOL muri uku kwezi kwa mbere mu gihe uru ruganda rwaba rutagejeje kuri miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda bifuza ku mwaka.

Aganira na FunClub.rw ku murongo wa telefoni, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Sadate Munyakazi, yavuze ko ibiganiro kugeza kuri ubu biri kugenda neza uku kwezi kuzarangira hari umwanzuro wafashwe.

“ Nk’uko nanabivuze mu nama y’inteko rusange ruheruka gukora turi gukorana ibiganiro na SKOL byo kongera amasezerano, ariko ntabwo birarangira. SKOL Twayeretse ibyo twifuza, nayo itubaza icyo twazayikorera, twarabibahaye, hasigaye gufata icyemezo.” Umuyobozi wa Rayon Sports aganira na FunClub.rw

“ Ibiganiro nibyo bikomeje, ntabwo nababwira ibiri mu biganiro kuko mwumva ko ari ibiganiro, buriya umwanzuro Numara gufatwa muri iki cyumweru cyangwa icyumweru gitaha impande bireba zizabibamenyesha.”

Twamubajije amakuru twakuye muri SKOL ko Rayon Sports yaba yarasabye amafaranga akubye inshuro 4 ayo babonaga, avuga ko nta kinini yabivugaho, gusa yemera ko basabye ko amafaranga yazamurwa, ibyo bagendeyeho basaba ko amasezerano yavugururwa ahanini biterwa n’ibyo ikipe itwara umunsi ku munsi, bakaba basanga hakwiye kongerwa amafaranga uyu mufatanyabikorwa atanga.

Mu gihe SKOL yaba itemeye kugera ku byifuzi by’ikipe ya Rayon Sports, Sadate avuga ko ibyo atagira icyo abivugaho kuko bakiri mu biganiro, ubwo yazagira icyo abitangazaho nyuma, ubu bafite icyizere ko SKOL bazakomeza gukorana.

Rayon Sports ntabwo iri kuganira na SKOl yonyine

Amakuru FunClub.rw yaboneye gihamya n’uko iyi kipe iri mu biganiro bigeze kure n’uruganda rwa Bakhresa Group rufite AZAM RWANDA, bikaba bisa nk’aho byamaze no kurangira, ku buryo mu minsi iri mbere bashobora no kugirana amasezerano.

AZAM Rwanda imaze iminsi isinyanye amasezerano y’ubufatanye na APR FC, Kiyovu Sports mu mu mupira w’amaguru n’ikipe ya Patriots BBC ishobora no gusinyana na Rayon Sports mu minsi micye iri mbere.

Ubwo yaganiraga na FunClub.rw mu cyumweru gishize, Ndagano Faradjallah ushinzwe ibikorwa muri AZAM Rwanda yemeye ko Rayon Sports ari ikipe bari mu biganiro nayo, kandi babona ko biri kugenda neza ku buryo bashobora gukorana mu gihe kiri imbere.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko batakorana n’umuntu ukorana n’abacuruza inzoga, ibijyanye n’imikino yo gutega n’ibindi batemera.

Ubufatanye bwa Rayon Sports na AZAM bukaba butabaho mu gihe SKOL igikorana na Rayon Sports.

AZAM Rwanda izatanga miliyoni zigera kuri 200 muri Rayon Sports

Amakuru yizewe agera kuri FunClub.rw avuga ko uru ruganda ruzatanga amafarenga miliyoni 200 buri mwaka mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe haba habayeho ubwumvikane, amasezerano yamara byibura imyaka 4.

Bahkresa ifite AZAM Rwanda irashaka kwagura ibikorwa byabo by’ubucuruzi mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu iri gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ibyo ikora mu Rwanda, ikaba yarahisemo gutangirira muri siporo mbere yo kujya mu bindi bikorwa.

Rayon Sports ifite ingengo y’imali y’amafaranga arenga gato miliyari y’u Rwanda, ikaba iri kuganira n’abandi bafatanyabikorwa barimo Airtel ishaka kuvugurura amasezerano ifitanye n’iyi kipe, kimwe n’urundi ruganda rukora amarangi hano mu Rwanda bashobora gutangira gukorana mu kwezi kwa 2.

Rwandanews24 twagerageje kuvugisha Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports ku murongo wa telefone birangira adafashe telefone ngo aduhamirize aya makuru.