November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kabale: Ubuyobozi buvuga ko abaturage bashobora ukwihorera ku Banyarwanda baba muri Uganda

YASUWE 106 

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Turere twa Kabale na Kisoro banenze iraswa ry’Umugande Theoegene Ndagijimana wari kumwe na babyara be batatu b’Abanyarwanda, bavuga ko bishobora gutuma habaho kwihorera ku Banyarwanda baba muri Uganda.

Ku wa Gatandatu taliki  ya 18 Mutarama 2020 mu karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, abo mu rwego rw’umutekano bishe barashe Umunya-Uganda umwe n’Abanyarwanda babiri bakekwaho ubucuruzi bwa magendu.

Abishwe ngo ni: Theogene Ndagijimana usanzwe utuye muri Chahafi, mu gace ka Murora muri Uganda na babyara be, Bizimana Eric na Mbabazi Emmanuel batuye mu Rwanda, barasiwe mu gasoko ka Mugu kegereye Uganda.

Abayobozi ba Kabale na Kisoro bavuga ko bibabaje kubona umuturage wa Uganda yakwicwa mu gihe hari ibiganiro birimo gukorwa n’u Rwanda na Uganda mu kubahiriza amasezerano ya Luanda muri Angola.

KWAMAMAZA

Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Patrick Besigye Keihwa na mugenzi we wa Kisoro, Abel Bizimana, kuwa 21 Mutarama 2020 bavuze ko iraswa rya Ndagijimana ari ubushotoranyi bwa nyabwo. Bavuze ko ” ibi bishobora gutuma Abanya-Uganda nabo bihorera ku Banyarwanda baba muri icyo gihugu.

Bizimana ati ” “ Kurasa no kwica Abanya-Uganda bakekwaho kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu mu buryo butemewe mu Rwanda kuko buhabanye n’uburenganzira bwa muntu. Hari ubundi buryo bwakoresha mu gushyira ku murongo abanyamahanga bakoreye ibyaha mu Rwanda. Ibyo bintu by’amashyushyu yo gukurura imbarutso barasa bishobora gutuma abantu bacu bihorera bitewe n’ubwo bwicanyi.”

Yakomeje abwira Daily Monitor ko ” Perezida Museveni na Perezida Kagame bagiye ku butegetsi mu gihe abaturage b’ibihugu byombi bari babanye neza. Biri mu nshingano zabo kunoza ibitagenze neza ku bw’ineza y’abatuye ibihugu byombi.”

Mugenzi we Keihwa avuga ko nta Munyarwanda urarasirwa ku butaka bwa Uganda kuva igihugu cyabo cyabagira inama yo kutajya muri Uganda. Ngo kuba Abanya-Uganda bo baraswa bakicwa bishobora gutera ukwihorera.

Ati ” Nta n’umwe wabasha kumenya ukwihangana kw’imiryango y’Abanya-Uganda baburiye inshuti n’abavandimwe barasiwe mu Rwanda. namaganye iraswa ry’Abanya-Uganda mu Rwanda. Kubaha ubuzima bwa muntu ni ingenzi mu gihe hari igihe hari uburyo bwo kugeza abantu mu nkiko, aho kuba kwicwa. Abakuru b’ibihugu bombi bakwiriye gukemura ibibazo bihari ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

Umuyobozi mu karere ka Kisoro, Peter Mugisha avuga ko kuwa Kabiri taliki 21 Mutarama 2020  bakoze inama yagarukaga ku iraswa rya Ndagijimana ndetse ko bategereje icyo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ku izanwa ry’umurambo w’uyu muturage mu gihugu ngo ashyingurwe.

Ati ” Bitewe n’ugutinda, biteganyijwe ko umurambo wa Ndagijimana wiciwe mu Rwanda uzazanwa kuwa Gatatu. Nagiye mbuza kenshi Abanya-Uganda kwambuka umupaka. Ubu turimo  kugerageza gushyira ituze mu baturage ndetse ndashaka no kujya i Murora kuganira n’abaturage, inshuti n’abavandimwe ngo mbahumurize.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage abajijwe na Daily Monitor kuri iki kibazo, yasubije ngo ” Ibiganiro biracyakomeza. Mubirekere uko biri.”

Theogene Ndagijimana w’imyaka 26 ni Umunya-Uganda wa kane urashwe kuva habaho ugukendera k’urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda muri Gashyantare 2019. Ibi byakururiye abaturage benshi ku mpande zombi kugana ubucuruzi bwa magendu bafatwa bagashaka kurwanya inzego z’umutekano bikabaviramo kuraswa.

Muri ibi bihe, ibihugu byombi biri mu biganiro byo kureba uko umubano wazambye kuva mu myaka ibiri ishize wazahurwa.