December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Hashyizweho igihembo cya miliyoni 3 z’amadorali ku muntu uzica Perezida Trump

YASUWE 68 

Umusenateri wo muri Iran yemereye ishimwe rya miliyoni 3 z’amadorali y’Abanyamerika umuntu wese uzashobora kwivugana Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika, mu rwego rwo guhorera Gen. Qassem Soleimani uheruka kwivuganwa n’ibitero by’Abanyamerika.

Nk’uko dailmail dukesha iyi nkuru yabyanditse, uwashyizeho iki gihembo ku muntu uzashobora kwica Trump ni Ahmad Hamzeh, umusenateri mu nteko ishinga amategeko ya Iran ukomoka mu ntara ya Kerman Gen. Soleimani yavukagamo. Ni amagambo yavugiye imbere y’abagize inteko ishingamategeko y’igihugu cye.

Ati” Ku bw’abaturage b’intara ya Kerman, tuzishyura kashi angana na miliyoni 3 z’amadorali y’Abanyamerika ku muntu wese uzashobora kwica Trump.”

KWAMAMAZA

Senateri Hamzeh yanashimangiye ko igihugu cye gishobora kwirinda abagitera ubwoba mu gihe cyose kizaba gifite ibitwaro bya kirimbuzi.
Ati” Uyu munsi turamutse dufite intwaro za kirimbuzi, twakwirinda abadutera ubwoba …Ni ngombwa ko dukora intwaro zishobora kurimbura ahantu hanini zinahura neza n’umurongo twihaye. Ibi ni uburenganzira bwacu karemano.”

Uyu musenateri ntabwo yigeze atangaza niba hari umwe mu bategetsi ba Iran baba bashyigikiye igitekerezo cye cyo gushora imari ku mutwe wa perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika.

Ambasaderi wa leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe irwanya ry’ibitwaro bya kirimbuzi, Robert Wood, yavuze ko ibyatangajwe n’uriya musenateri ari igisebo gikomeye, anashimangira ko byerekana buryo ki Iran ishyigikiye iterabwoba.

Hashize igihe Iran na leta zunze ubumwe za Amerika barebana ay’ingwe, ahanini bitewe n’ibihano Iran yafatiwe muri 2018 kubera gucura intwaro z’ubumara. Iran ivuga ko itazigera izibukira umugambi wayo wo gukora bene ziriya ntwaro, ngo kuko zigamije ubushakashatsi no gukeneka inzira yo gutunganya umuriro w’amashanyarazi.