December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Impuzamakoperative n’Amahuriro y’abahinzi byatunzwe agatoki mubituma ibiribwa bihenda

YASUWE 66 

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente akemanga umumaro w’impuzamakoperative(federation) n’ amahuriro y’amakoperative(union) mu buhinzi akibaza niba koperative idashobora gukora ngo itere imbere bitanyuze muri aya matsinda cyane ko ngo hari aho atuma ibiciro bya bimwe mu biribwa bizamuka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA kivuga ko impuzamakoperative n’ihuriro ry’amakoperative bikwiye kubaho ari uko bikora ishoramari ryungukira abanyamuryango.

Byakomojweho kuri uyu wa kabiri kuwa 21/Mutarama/2020, ubwo Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’ Amajyepfo yasuraga Koperative y’abahinzi b’umuceri ikorera mu gishanga cya Ngiryi mu karere ka Gisagara.

Mu mwaka ushize wa 2019, ihuriro ry’abahinzi b’umuceri ku rwego rw’igihugu ryinjije arenga miliyoni 14, avuye ku mafaranga 2 akatwa buri muhinzi ku kilo cy’umuceri yejeje.

Umuyobozi waryo avuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu guhugura amakoperative y’abahinzi b’umuceri, kubaka ikigo cy’amahugurwa, kubaka amacumbi na Bar Resto, ndetse ngo bafite intumbero yo kubaka Inzu mberabyombi.

Minisitiri w’ Intebe yakemanze kuba umuturage akatwa amafaranga yo kubaka salle y’inama n’amacumbi.

Ati Ibyo ni inshingano za union koko? Kwirirwa mukata umuceri mwubaka amacumbi?

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco yavuze ko ihuriro ry’amakoperative ryagombye kubaho rifite ibikorwa by’ubucuruzi bibyara inyungu nyinshi yongera igasubira hasi ku munyamuryango wa koperative.

Ati Ibi ngibi rero byo kuba hagati na hagati bibyara kugira abakozi babiri bafite ubumenyi bumwe bakora bimwe, ugasanga agoronome ufite ubushobozi bungana n’ ubw’uwa koperative na union iramufite bakaba babiri.

Dr Ngirente agaragaza ko atumva ukuntu koperative igira agoronome, umurenge ukagira agoronome n’ akarere kakagira abagoronome nka batanu hanyuma bikarenga hakabaho n’agoronome uhembwa n’umuturage.

Yagize ati Icyo navugaga ahubwo goronome usanzwe wa Leta, abo duhemba nka guverinoma agoronome w’umurenge arahari, agoronome w’ igishanga arahari, agoronome wa RCA arahari, n’uw’akarere, akarere ko kagira nka batanu, abo bagoronome bose twongeraho n’abandi bajya guhembwa n’umuturage kubera iki?”

Minisitiri w’Intebe avuga ko iyi mikorere ituma ibiciro by’ibiribwa byo mu Rwanda bihenda ugereranyije n’ibyo hanze yarwo.

Ati Icyo byongera ni ikiguzi cy’umuceri tugurisha mu Rwanda. Birangira umuceri wacu uhenda kurusha umuceri uturutse ahandi hantu. biturutse kuri ubwo bufaranga tugenda dukata umuhinzi twongera ku kilo bikarangira umuceri w’u Rwanda ugura menshi kurusha uw’abandi bantu.

Prof. HARERIMANA Jean Bosco avuga ko nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative bagiye gusuzuma imikorere y’amafederasiyo na amahuriro by’amakoperative y’abahinzi, nibazasanga idafite ibikorwa bibyara inyungu ngo isubire hasi ku muturage ishobora kuzavanwaho.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente akemanga umumaro w’impuzamakoperative

Muri uru ruzinduko Dr. Ngirente yari kumwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana, Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba, Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’ Intebe ushinzwe inama y’abaminisitiri Kayisire Marie Solange, Minisitiri w’ibikorwaremezo amb. Claver Gatete, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ingatienne Nyirarukundo na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Inkuru dukesha Ukwezi

NSHIMIYIMANA Eric