December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Musanze: Uwari vice mayor urukiko rwamukatiye kuburana afunze

YASUWE 101 

Ndabereye Augustin wahoze ari Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ukurikiranyweho gukubita, gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke   umugore we aho yari yasabye urukiko ko yaburana ari hanze agatanga n’abishingizi ko aramutse acitse babibazwa kuri uyu wa 21/Mutarama/2020 yakatiwe kuburana afunze.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko uwari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Ndabereye Augustin, akomeza kuburana afunzwe, nyuma yo gusesengura ingingo yatanze asaba kuburana ari hanze rugasanga nta shingiro zifite.

Umwanzuro ku bujurire bwa Ndabereye wari wasabye kuburana ari hanze wasomwe kugicamunsi cyo kuri uyu wa 21/Mutarama/2020.

Ndabereye Augustin akurikiranyweho birimo (gukubita, gukoneretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye), Kamaliza Olive.

Aba bombi nta n’umwe wari uhari ubwo umwanzuro bawusomaga, keretse umushinjacyaha, aho urukiko rwagaragaje ubwiregure bwe ndetse bakanagaragaza n’ibyo bamushinja, ikindi kandi bagaragaje ko yatanze abishingizi ndetse agatanga n’ingwate irimo ikibanza cyubatsemo inzu ndetse n’imodoka.

Naho ubushinjacyaha bwo bukagaragaza ko yaburana afunze kuko batamwizeye ko aramutse aburanye avunguwe ashobora kuba yasibanganya ibimenyetso kandi ko yanagirira nabi umugore we nk’uko yabyifuzaga.

Uyu mwanzuro wagombaga gutangazwa ku wa 14 Mutarama 2020 ariko iburanisha riza gusubikwa kuko Perezida w’Iburanisha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, umucamanza Munyawera Sophanie, atabashije kuboneka.

Ndabereye Augustin yatawe muri yombi kuwa 30/8/2019 akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, aho mu minsi yashize umugore we yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba ko yacungirwa umutekano ngo kuko atizeye ko umugabo we afunguwe atamugirira nabi.

Biteganyijwe ko urubanza rwa Ndaberewe ruzatangira kuburanishwa mu mizi ku wa 29 Mutarama 2020 muri Stade Ubworoherane aho ruzabera mu ruhame.

NSHIMIYIMANA Eric