December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Col. Michel Rukunda (Makanika) ati: “Uretse kuba umwanzi w’ u Rwanda sindi n’umwanzi wa Congo”

YASUWE 254 

Nyuma y’uko Col. Michel Rukunda wari mu bakuru muri izi ngabo muri Teritwari ya Walikale atorotse igisirikare cya Congo FARDC nacyo kikabitangaza, uyu Col. Michel Rukunda yatangaje impamvu yitandukanyije na FARDC akajya kwifatanya n’inyeshyamba avuga ko yagiye kwifatanya n’abaturage ba Congo bari mukaga kandi Congo n’amahanga barebera.

Col. Michel Rukunda  yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa kane taliki ya 16 Mutarama 2020, nyuma y’aho amakuru acicikanye amushinja kwihuza n’umutwe wa Gumino uvugwaho kwifatanya n’umutwe wa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Muri iki kiganiro, Col. Makanika yahakanye aya makuru yivuye inyuma,  avuga ko atashoboye gukomeza kwihanganira uburyo abaturage badafite kirengera bakomeje kwicwa, bagabwaho ibitero. Ati: “Naje gufatanya n’abaturage, atari abanyamulenge gusa, abari mu kaga ko kwicwa urubozo, gutotezwa, kuvanwa mu byabo no kwicwa n’imitwe y’abanyamahanga irimo Red Tabara na FOREBU.”

Ku bijyanye gufatanya na P5 mu kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Col. Makanika  mu magambo ye yagize ati : “nta mutwe nagiye kurema. Uretse no kuba umwanzi w’u Rwanda, si ndi n’umwanzi wa Congo, ababivuga ngo bafite icyo bashingiyeho kibafitiye inyungu.”

Hashize igihe abiganjemo Abanyamulenge batuye muri Minembwe mu misozi ya Uvira ndetse no muri Fizi mu majyepfo y’uburasirazuba bagabwaho ibitero n’imitwe irangajwe imbere na Mai Mai Yakutumba. Barishwe, batwikirwa amazu, banyagwa inka zabo, abandi bava mu ngo bari batuyemo. Byagezeho aho ubu bwicanyi bugereranwa na Jenoside, Abanyamulenge baratabarizwa ngo amahanga agire icyo akora,  ariko ntibyagira icyo bitanga.

Nyuma gato y’ italiki ya  8 Mutarama 2020, i Mulenge byatangajwe ko hari igitero cyongeye kubura cyagabwe na Mai Mai Yakutumba nk’uko byatangajwe n’umudepite ukomoka i Mulenge, Me Moïse Nyarugabo. Hari ikindi gitero cyagabwe muri aka gace taliki ya 13 Mutarama 2020.

Ubutumwa bwatambutse butabariza Abanyamulenge ndetse n’amafoto yashyizwe hanze agaragaza ubwicanyi bubakorerwa byakabaye impamvu ituma amahanga ahaguruka, akajya kubatabara niba koko leta ya RD Congo idashobora kubikora.

Mu gihe bitabaye ibyo, Abanyamulenge ubwabo bari mu nzego zitandukanye zirimo n’izikomeye mu gihugu, bifatanyije n’abandi bafite umutima wo gutabara bashobora kwifatanya na Col. Rukunda bakarinda ubuzima bw’abaho n’ubwo byagereranwa no kwigomeka.

Hashize iminsi 9 uyu Col. Michel Rukunda ( Makanika) yitandukanyije n’igisirikare cya leta ya Congo FARDC.