December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gatsata: Umusore yatahanye n’umugore amaze kumusambaya asiga amwishe

YASUWE 40 

Mu murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru y’umugore witwa Ikirezi Shakira wasanzwe munzu yapfuye bivugwa ko yari yajyanywemo n’umusore bicyekwa ko basambaniragamo.

Abazi uyu mugore bavuga ko yakoraga umwuga w’uburaya ngo akaba yari yajyanye n’uyu musore muri iyi nzu n’ubundi ngo ari ubusambanyi bagiye gukora n’ubwo byaje kurangira aburiyemo ubuzima.

Umusore bicyekwa ko yaba ari we wishe uyu mugore usize abana babiri barimo n’ufite amezi ane nk’uko TV1 yabitangaje.

Rwandanews24, mu kiganiro n’Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle, yadutangarije ko umusore ukekwaho kwica uyu mugore Ikirezi Shakira yatorotse, ariko iperereza ryatangiye gukorwa.