December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nagizengo ndarota ubwo nabwirwaga ko nagizwe umutoza wa FC Barcelona ndagiye inka- Quique Setien

YASUWE 105 

Umutoza Quique Setien wahawe inshingano zo gusimbura Ernesto Valverde ku gutoza ikipe ya FC Barcelona, yabwiye abanyamakuru ko yamenye ko yahawe aka kazi aragiye inka ze ndetse atigeze na rimwe atekereza ko yatoza iyi kipe y’igihangange.

Quique Setien w’imyaka 61 wahoze atoza Real Betis mu mwaka w’imikino ushize, yeretswe abanyamakuru kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Mutarama 2020 ahita ababwira ko yari aragiye inka ze arangije abona yagizwe umutoza wa FC Barcelona.

Yagize ati “Ntibyigeze biba mu nzozi zanjye zidasanzwe ko nazagera aha ngaha. Ejo nari ndagiye inka mu cyaro iwacu, none uyu munsi ndi hano gutoza abakinnyi ba mbere ku isi.”

KWAMAMAZA

Abajijwe ku byishimo afite byo kuba agiye gutoza Lionel Messi yagiye ashimagiza mu binyamakuru inshuro nyinshi Setien yagize ati : “Nishimiye ko maze imyaka 12 nicara kuri televiziyo mureba we n’abandi bakinnyi bakinana batumye uyu mukino uryohera abawureba buri munsi.”

 

Sky sports dukesha iyi nkuru yanditse ko  uyu mutoza yavuze  ngo atariyumvisha ukuntu agiye gutoza abakinnyi ba mbere ku isi gusa yemeje ko ngo bahuye ndetse bamubwira ko bamwishimiye ndetse biteguye gukorana nawe.

Uyu mutoza yakoresheje imyitozo kuri uyu wa kabiri aho yasinye amasezerano azamugeza muri Kamena 2022.