December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Philippine: Leta yategetse ko amashuri n’ibigo bya yo bifunga kubera iruka ry’ikirunga

YASUWE 62 

Kuva ku cyumweru taliki ya 12 Mutarama 2020 mu gigu cya Philippine haravugwa iruka ry’ikirunga cyitwa Taal giherereye ku bilometero 70 uvuye ku murwa mukuru Manila, leta ikaba yasabye gufunga  amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ibigo byayo biherereye muri aka gace kugeza igihe iki kirunga kizaba kimaze kuruka hakagaruka agahenge k’ubuzima.

Abaturage batuye i Baguio Citybabwiye 7sur7 dukesha iyi nkuru ko ubuzima bwahagaze kuko barimo gukurwa mu ngo bagahungishwa ntacyo basohoye munzu, ariko bakaba babikora mu rwego rwo gukiza amagara yabo.

Guhera ku wa 12, Mutarama, 2020 ikirunga cyatangiye kuzamura imyotsi

Ikigo cy’Igihugu cyiga imiterere y’ubutaka kivuga ko hari impungenge ko kuruka kwa kiriya kirunga kwaza gutuma havuka Tsunami (ni umutingito ubera munsi y’inyanja) ikangiza byinshi.

Umunyarwanda uri muri Philippines, avuga ko ‘ubutumwa buva i Manila buvuga ko ibiro by’Umukuru w’igihugu byategetse ko amashuri abanza n’ayisumbuye aba afunzwe, kandi ibigo bya Leta na byo bigafungwa kugeza ibintu bisubiye mu buryo.’

Mbere y’uko ikirunga Taal gitangira kuruka, cyabanje gusohora ibyuka bituma abaturage ibihumbi umunani (8000) bimurwa.

Taal ni ikirunga n’ubwo kiri mu bito, ariko gikunda kuruka. Gihereye mu karwa kari mu kiyaga kikaba kimaze kuruka inshuro 34 mu myaka 450 ishize.

Ni kimwe mu birunga bito ariko bikunze kuruka

Kuva cyatangira kuruka cyateje imitungito inshuro 76 muri yo igera kuri 32 yari ku kigero cya kabiri cya Richter.

Ubu ikigo cya Philippines kiga iby’ubutaka kivuga ko abaturage bagomba guhunga vuba na bwangu kuko bugarijwe.

Mu Ugushyingo 2019 ikirunga Taal kerekanye ibimenyetso byo kuruka nyuma y’umutingito muto cyateje ukazamura amazi akikije ibirwa bigize igihugu cya Philippines.