December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Abantu bataramenyekana batemaguye umubyeyi w’imyaka 40 ahita yitaba Imana

YASUWE 54 

Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Mutarama 2020 mu kagali ka Gikombe, Umudugudu wa Bushengo mu Murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu, abantu bataramenyekana bishe umubyeyi witwa Mukamana Zura uri mu kigero cy’imyaka 40.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bihutiye kujyana umurambo wa nyakwigendera ku Bitaro bya Rubavu ngo hamenyekane icyaba cyishe uyu mubeyi Mukamana nk’uko abaturage bo muri uyu mudugudu wa Bushengo babitangarije rwandanews24.

Mu gushaka kumenya amakuru ku rupfu rw’ uyu mubyeyi Mukamana Zura, rwandanews24 yagerageje kuvugana n’inzego z’ubuyobozi ariko ntibyadukundiye kuko ubwo twavuganaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Rubavu Tuyisenge Annonciata, yatubwiye ko yari ari mu nama bitakunda kutuvugisha.

Rwandanews24 yagerageje guhamagara Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique, adutangariza ko ubu bakiri kwa muganga bategereje ibisubizo abaganga bari bubahe, ko ntayandi makuru arenzeho aramenyekana.

Yatwijeje ko abanganga nibamara kubabwira ibyavuye mu isuzuma azabitubitegezeho.

Nyakwigendera Mukamana Zura, yari umupfakazi akaba assize abana 4.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bwana Gilrbert Habyarimana, ntiyabasha kutwitaba mu nshuro ebyiri twahamagaye telefoni ye ngendanwa, mu rwego rwo kugirango tumenye icyo bagiye gukora nyuma y’ubugizi bwa nabi bukomeje gufata indi ntera muri aka karere.