December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Twataye muri yombi nyiri kampani ya Isango Group Limited Ntivuguruzwa Emmanuel – CP Kabera

YASUWE 68 

Mu mpera z’iki cyumweru twasoje ejo taliki ya 12 Mutarama 2020  nibwo hacicikanye amakuru avuga ko uwitwa Ntibuguruzwa Emmanuel nyiri kampani yitwa Isango Group Limited yaba yarafashwe n’inzego z’umutekano agatabwa muri yombi kubera  gushinga  ikigo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakajya bashuka abantu ngo babahe amafaranga bazabafasha kubahuza n’ibigo bitanga akazi binyuze muri iyo sosiyete ya baringa yashinze afatanyije n’abandi bagenzi be.

Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Mutarama 2020, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yemereye rwandanews24  itabwa muri yombi ry’ uyu Ntivuguruzwa Emmanuel, ko  kuwa Gatandatu taliki ya 11 Mutarama 2020 aribwo yatawe muri yombi.

CP Kabera yabwiye rwandanews24 ati: “Ntivuguruzwa Emmanuel yatawe muri yombi na Polisi, ahita ashyikirizwa RIB ngo hatangire gukorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho, n’ibyo atavuze bibashe kumenyekana kuko byose siko ahita abivuga ako kanya.”

Umunyamakuru wa rwandanews24 amubajije niba amashami y’iyi kampani ya baringa Isango Group Limited akorera mu Ntara adakomeje gukora nk’uko Ntivuguruzwa yavuze ko badakorera mu mujyi wa Kigali gusa yambura abantu amafaranga mu muryo basanzwe bakoresha bw’ubushukanyi, CP Kabera yasubije ko akimara gutabwa muri yombi amashami cyangwa se ibiro by’aho bakoreraga byose byahise bifungwa.

Ntivuguruzwa aremera ko afatanyije n’abandi bantu bari barashinze iyo sosiyete mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagamije kwambura abaturage ndetse bakaba bari bafite amashami atandukanye mu ntara z’igihugu.

Yagize ati: “Njye na bagenzi banjye twari twarashinze isosiyete mu buryo butemewe n’amategeko tugamije kwambura abantu amafaranga. Twatangaga amatangazo ko dushakira abantu akazi. Uje kwiyandikisha tukamwaka amafaranga yo kwiyandikisha ibihumbi 12,500 ndetse hakaba n’ubwo arenga bitewe n’uko twabyumvikanyeho n’abo dukorera ndetse n’imiterere y’ikigo twabeshye umukiriya ko tuzamushakiramo akazi.”

Abandi bafatanyije na Ntivuguruzwa gushing iyi kampani ndetse n’abakoranaga nawe bya hafi, ubu barimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Uwitwa Uwiringiyimana Christine wo mu mujyi wa Kigali  ni umwe mu bashutswe na Ntivuguruzwa Emmanuel n’abo bari bafatanyije mu bwambuzi bushukana, avuga ko yabonye itangazo ryabo akabagana,  yabanje gutanga amafaranga ibihumbi 12,500 frws yo kwiyandikisha kuko hari urupapuro babanzaga kuzuza. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 11 Mutarama 2020 bongeye kumuhamagara bamwaka amafaranga ibihumbi 9,300frws  y’ubwishingizi.

Ni mugihe uwitwa Ngizwenimana Alfred utuye mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge avuga ko taliki ya 26 Ukuboza 2019 yabonye itangazo ry’iriya sosiyete ya baringa yitwa Isango Group limited rivuga ko bifuza gutanga akazi ku bantu bifuza gukora mu nganda. Yarabahamagaye bamurangira aho agomba kujya gufata impapuro zo kuzuza agatanga amafaranga ibihumbi 12,500frw, yagiye yo akora ibyo bari bamusabye kuko bamwizezaga ko akazi gahari azakabona.

Ntivuguruzwa Emmanuel w’imyaka 28 y’amavuko yafatiwe mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo ari naho yakoreraga ubwo bwambuzi bwe.

CP Kabera avuga ko atari ubwa mbere hagaragaye abakoresha amayeri y’ubwambuzi nk’ayakoreshwaga na Ntivuguruzwa na bagenzi be kuko abaturage bagenda batanga amakuru y’abantu babashuka mu buryo butandukanye babizeza ibitangaza nyamara bagamije kubarira amafaranga. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo ubu bwambuzi burwanywe hakiri kare.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo ya 174 ivuga ko  umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).