December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Akumiro: Umugabo yakoze ubukwe n’umugeni w’umugabo atabizi abimenya hashize ibyumweru 2

YASUWE 52 

Umugabo witwa Mohammed Mutumba wo mu gace ka Kyampisi, mu karere ka Kayunga mu gihugu cya  Uganda, yarahiriye imbere y’Imana n’abantu kuzabana akaramata n’umukunzi we amenya ko ari umugabo mugenzi we hashize ibyumweru bibiri batangiye kubana.


Mutumba n’uyu mugeni we witwa Swabullah Nabukeera bahuriye bwa mbere mu musigiti, birangira baguye mu rukundo. Nyuma baje guhamya isezerano ryabo imbere y’umuyobozi w’idini (Sheikh), barahirira kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Mu kugera mu rugo ngo Mutumba yasabwe n’umugeni ko batatera akabariro, ahubwo amusaba gutegereza ibyumweru bibiri kuko ngo yari mu mihango.

Ati: ”Nashakaga  umugore wo kurongora, hanyuma ngeze ku mukobwa mwiza wari wambaye Hijab (Umwambaro ukunda kwambarwa n’abagore b’Abayisilamu) musaba urukundo ararunyemerera. Twarakundanye, ariko ansaba ko tutaryamana keretse ari uko namaze kumukwa ndetse twamaze no gusezerana imbere y’Imana.”

Uyu mugabo wari wamaze gutunganya ibisabwa mu gihe kitarenze icyumweru, yavumbuye ko uwo yari yizeye nk’urubavu rwe ari umugabo mugenzi we, ubwo yafatirwaga mu bikorwa by’ubujura bwa Televiziyo n’imyambaro yari yibye umuturanyi wabo.

Byabaye ngombwa ko nyirukwibwa atanga ikirego kuri station ya Polisi ya Kayunga, Nabukeera atabwa muri yombi.

Isaac Mugera ushinzwe iperereza ku byaha mu karere ka Kayunga, yabwiye itangazamakuru ryo muri Uganda ko Nabukeera akigera kuri polisi yari yambaye Hijab na sandari.

Ati: ”Nk’uko dukunze kubigenza nka Polisi, Umupolisikazi yasatse uwakekwaka mbere yo kumwinjiza muri gereza. Cyakora cyo umupolisi yatunguwe no gusanga ukekwa yarashyize ibitambaro by’imyenda mu gituza mu rwego rwo kugaragaza ko ari amabere.” Nk’ uko DailyMonitor dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Afande Mugera yakomeje avuga ko bakomeje kugenzura neza, bagasanga Nabukeera afite imyanya ndangagitsina y’abagabo.

Mutumba wari waherekeje umugore we kuri Polisi yamenyeshejwe inkuru y’incamugongo y’uko umugeni we ari umugabo, yanga kubyemera, ahubwo asaba ko na we yakwihera ijisho kugira ngo amenye niba ibyo yari abwiwe ari impamo.

Nabukeera wari umaze gufatirwa mu cyuho, yemeye ko ari umujura ndetse amazina ye nyakuri akaba ari Richard Tumushabe. Yavuze ko icyamuteye kwigira nk’umugore ari uko yari agambiriye kurya ku mafaranga y’uriya wari wamurongoye. Ni mu gihe Nyirasenge witwa Nuuru Nabukeera we yabwiye Polisi ko atari azi ko umwisengeneza we ari umugabo, ngo kuko bamenyanye ari mukuru.