December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Urutonde rw’abahanzi nyarwanda 20 b’ibyamamare banyuze mu itangazamakuru

YASUWE 147 

Mu gihe itangazamakuru mu Rwanda rikomeje kwaguka no gutera imbere, bamwe mu bantu b’ibyamamare biganjemo abahanzi bari kuryinjiramo ku byinshi nka kimwe mu bigaragaza ko ari umwuga mwiza wifuzwa na benshi kandi ufitiye benshi akamaro.

 

Muri iyi nkuru, turabagezaho abahanzi nyarwanda 20 b’ibyamamare bamaze kwinjira muri uyu mwuga w’itangazamakuru. Bamwe ni abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, abandi ni abahanzi mu ndirimbo zisanzwe (Seculra music).

1.Pacson: Uyu muhanzi w’umuraperi ni umwe mu bamaze igihe kitari gito mu itangazamakuru. Kuri ubu akora kuri TV 1 mu kiganiro cy’imyidagaduro.

Umuraperi Pacson akaba ari n’umunyamakuru

2.Uncle Austin: Uyu muhanzi ukora injyana nyafrika (Afrobeat) nawe arambye mu itangazamakuru afatanya n’ubuhanzi. Uncle Austin yahoze kuri Radiyo K Fm ariko ubu ari gukora kuri Kiss Fm.

Umunyamakuru Uncle Austin akaba na none nk’umuhanzi

3.Aline Gahongayire: Gahongayire uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, hashize igihe kinini atangije ikiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda kitwa “Be Blessed”. Kuri ubu uyu muhanzikazi abinyujije muri iki kiganiro akaba yatangije irushanwa rizajya rihuza abana bifitemo impano mu kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana.

Umuhanzikazi Aline Gahongayire

4. Gaby Kamanzi: Umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, umwaka ushize wa 2014 nibwo yatangije ikiganiro “Amashimwe” kuri Lemigo Tv ndetse n’ubu akaba agikomeje kugikora.

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi

5. Knowless Butera: Ku itike ya WDA (Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro), umuhanzikazi Knowless Butera aherutse kwinjira mu itangazamakuru aho akora ikiganiro kuri TVR cyigisha abanyarwanda uko bateka neza (Cooking show).

Knowles Butera ari gukora ikiganiro cyigisha abantu guteka

6.Dominic Nic: Umuhanzi Dominic Nic nawe ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, hashize igihe atangiye gukora mu kiganiro cy’iyobokamana “Gospel Time show” kuri Radio Isango Star ndetse aherutse no gutangiza urubuga rwa gikristo.

Umuhanzi Dominic Nic mu itangazamakuru

7.King James: Umuhanzi King James uri gukurikirana amasomo y’itangazamakuru muri Kaminuza, hashize ibyumweru bibiri nawe atangiye gukora ikiganiro kuri TVR hamwe na Knowless, icyo kiganiro kikaba cyigisha abantu gutegura indyo yuzuye.

King James nawe ari mu itangazamakuru

8.Tonzi: Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, rimwe na rimwe akora ikiganiro cy’iyobokamana kuri Tereviziyo y’u Rwanda, akaba akunze gusimburana na Aline Gahongayire.

Tonzi nawe ajya agaragara kuri tereviziyo ayoboye ikiganiro

9. Mc Tino: Ni umunyamakuru wubatse izina kuri Radio zitandukanye za hano mu Rwanda nka Flash FM na KFM mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro n’utuntu n’utundi akaba ari n’umuhanzi mu itsinda rya TBB.

Umunyamakuru Mc Tino nawe ni umuhanzi

10.Mr Skizzy: Rurangwa Gaston, umuhanzi wamenyekanye cyane mu itsinda rya KGB nka Mr Skizzy yanubatse izina ku maradiyo atandukanye nka Radio Flash, Voice of Africa na Royal FM ari nayo akorera muri iki gihe.

Rurangwa Gaston uzwi nka Skizzy yakanyujijeho mu buhanzi

11.Saga Assou: Gashumba Assouman wamenyekanye cyane nka Mc Monday cyangwa se Saga Assou ni umuhanzi wubatse izina cyane mu myaka ya za 2005 kuzamura, aho yakoraga n’ikiganiro giteza imbere umuziki nyarwanda kuri Radio 10 cyitwaga “Duteze imbere umuziki Nyarwanda” cyazamuye benshi mu bahanzi Nyarwanda muri iyi myaka no muri iki gihe. Muri iyi minsi akaba ari gukora kuri Yego Tv.

Saga Assou wamenyekanye nka Mc Monday

12.Danny Vumbi: Umuhanzi Danny Semivumbi uzwi nka Danny Vumbi wahoze muri The Brothers, azamutse neza mu nganzo ye kuri ubu akaba azwi cyane mu ndirimbo “Ni Danger”. Kuri ubu Danny Vumbi ni umunyamakuru kuri Radiyo Authentic akaba akora ikiganiro kitwa “Ubibona ute” ndetse akaba ari nawe uyobora gahunza z’ibiganiro bitambuka kuri iyo radio.

Umuhanzi Danny Vumbi

13.Nemeye Platini: Uyu musore ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys, n’ubwo ataratangira gukora akazi k’itangazamakuru mu buryo bw’umwuga ariko aryamanye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’itangazamakuru.

Nemeye Platini

14. KNC: Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane nka KNC ni umunyamakuru wubatse izina kuri City Radio na Radio&TV One abereye umuyobozi mukuru. KNC yamenyekanye cyane mu bihangano bitandukanye byaba iby’indirimbo n’amakinamico.

KNC yamenyekanye cyane mu makinamico atandukanye

15. Kamichi: Bagabo Adolphe, wamenyekanye cyane nk’umuhanzi Kamichi ariko kandi benshi mu bakurikiraniraga hafi ibiganiro bye kuri radiyo Voice Of Africa ntibazibagirwa uwitwa Rutindukaninkubito Bagabo wakoraga ibiganiro bitandukanye bijyanye cyane cyane n’imyidagaduro no guteza imbere muzika nyarwanda.

Umuhanzi Kamichi yamenyekanye cyane agikora mu itangazamakuru

16. Ziggy 55: Umuhanzi Ziggy 55 yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga mu itsinda rya The Brothers ariko kandi anubaka izina rikomeye kuri radiyo ‘Inshuti ya Bose’ icyo gihe yitwaga City Radio aho yakoraga ikiganiro cyo mu masaha ya nimugoroba cyavugaga cyane ku muziki. N’ubwo Ziggy afite indi mirimo idafite aho ihuriye n’imyidagaduro n’itangazamakuru, iyi myuga yombi arayikunda dore ko ubu ari umunyamakuru kuri TV1 ndetse n’ubwo itsinda The Brothers ritagikorana, aherutse gukorana indirimbo na Two 4Real.

Umunyamakuru Ziggy 55 yahoze mu itsinda The Brothers

17. Koudu: Koudu wamenyekanye nka Victor Fidel mu itsinda rya The Brothers ndetse no mu biganiro bitandukanye yakoze kuri City Radio na Radio 10 na TV 10

Umuhanzi Koudu wahoze muri The Brothers

18. Ally Soudy: Iyo uvuze iri zina benshi bumva umunyamakuru wo kuri radio Salus na Radio Isango Star aho yamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro nka Salus Relax na Sunday Night. Ally Sudi kandi n’ubwo atabishyizemo imbaraga cyane, yagize ibihe bye byiza muri muzika aho yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ize bwite nka Byose n’ubuzima, Umwiza wanjye ndetse n’izo yafatanyije n’abandi nka Serafina yakoranye na Mico The Best.

Umunyamakuru Ally Soudy kuri ubu ubarizwa muri Amerika nawe yakanyujijeho mu buhanzi

19. Mike Karangwa: Ni umunyamakuru wubatse izina cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda aho yakoze ku maradiyo atandukanye mu biganiro by’imyidagaduro nka Salus Relax, Sunday Night na Ten to Night. Mike Karangwa kandi ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe nka ‘Iyizire yafatanyije na Liza Kamikazi, Isezerano n’izindi nyinshi.

Umunyamakuru Mike Karangwa, hari benshi bamuzi cyane nk’umuhanzi, gusa muri iki gihe asa nk’uwabihagaritse

20. Eddy Kamoso: Uyu yamenyekanye cyane agikora kuri Radio 10 yo mu Rwanda akaba ari umuhanzi wakunzwe mu myaka yashize mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu ari kubarizwa i Burundi akaba akora kuri Radio na Tv Rema aho azwi cyane mu kiganiro Inanga ya Dawidi.

Umunyamakuru Eddy Kamoso, abanyarwanda benshi bamuzi nk’umuhanzi

Umuhanzi Mani Martin umaze kubaka izina mu njyana Gakondo, ni umwe mu bahanzi bakunda itangazamakuru, ibyo bikaba byaramuteye gukurikirana amasomo yaryo muri Kaminuza ya Mount Kenya. Umunyamakuru Claude Kabengera nawe yabaye umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, ariko ntiyabikomeza.

Claude Kabengera nawe yabaye umuhanzi

Usibye abahanzi bari kwinjira ku bwinshi mu itangazamakuru hari abandi bantu b’ibyamamare mu Rwanda nabo batewe ishema no gukora uwo mwuga, muribo hari; Miss Mount Kenya 2015 Agasaro Nadia, Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore, Miss Ange Pascale Bukuze nyampinga w’icyahoze ari Umutara Polytechnic n’abandi.