December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inzoka y’Uruziramire yagaragaye mu rusengero

YASUWE 72 

Inzoka y’Uruziramire ifite umubyimba udakunze kuboneka yagaragaye mu rusengero rw’Itorero ryitwa Living Faith Church, ruherereye muri Leta ya Udu Delta yo muri Nigeria, mbere yo kwicwa.

Ibi byabereye muri chapel y’uru rusengero, aho bari mu masengesho y’iminsi 21 yo kwiyiriza nk’uko byatangajwe n’abakwirakwije aya mafoto.

Abantu batandukanye bagize icyo babivugaho nk’uko salonedaily.com dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Bavuga ko iyi nzoka ya rutura yagaragaye ku munsi wa mbere w’aya masengesho batari bayiteze mu mujyi, gusa bashima Imana ko yafashwe ikicwa.