December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dutanze abanyarwanda kugirango tugabanye umwuka mubi hagati y’ibihugu byacu – Minisitiri Uganda Kutesa

YASUWE 48 

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 8 Mutarama 2020 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yashyikirije u Rwanda abaturage barwo 9 bari bafungiwe muri Uganda, barimo barindwi barekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye kuwa Kabiri.

Aba banyarwanda uko ari 9 bashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, mu kiganiro n’abanyamakuru cyayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Nibo banyarwanda ba mbere barekuwe na Uganda bagashyikirizwa u Rwanda mu buryo buteganywa n’amategeko, kuko abandi bagendaga bajugunywa ku mipaka nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.

Minisitiri Kutesa yavuze ko irekurwa ry’aba bagabo ari umusaruro w’ibiganiro biheruka guhuza intumwa ya Perezida Yoweri Museveni, Amb Adonia Ayebare, uheruka mu Rwanda akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Amb Ayebare yari ashyiriye Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Museveni, kandi ibyo mubona uyu munsi ni umusaruro w’ibyaganiriweho.”

Ambasaderi Mugambage we yashimangiye ko u Rwanda rwizeye ko iyi ari intangiriro y’urugendo rushya Uganda itangije, ndetse ko “izashyira iherezo ku gufasha imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage, yabwiye Ijwi rya Amerika  dukesha iyi nkuru ko ibibazo by’abanzi b’ u Rwanda bakorera muri Uganda  nacyo kigomba gukemuka kuko kurekura abantu 9 ntibihagije n’ubwo ari intambwe kandi sibo bafungiyeyo gusa. Yakomeje avuga ko Uganda igomba gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda ruyirega byose.

Abajijwe kubyo Uganda ishinja u Rwanda birimo koherezayo Intasi hagamijwe guhungabanya umutekano wayo, Ambasaderi Mugambage yagize ati: “ u Rwanda ntirushobora kugira ubushake bwo guhungabanya Uganda na rimwe, ibyo Uganda iturega ni ibinyoma.”

Abo banyarwanda barindwi muri aba bashyikirijwe u Rwanda barekuwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwanzuye ko buhagaritse kubakurikirana, bityo dosiye yabo irashyingurwa. Ni ibintu byakomeje gusabwa n’u Rwanda rutemeraga ibyaha bashinjwaga birimo kuba intasi zarwo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko iyi ari intambwe nziza mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Gusa mu butumwa yanditse kuri Twitter yagize ati “Ariko abantu 9 ntabwo ari abariyo bose. Bagenzi bacu amagana bafungiwe muri Uganda muri ubwo buryo bagomba kurekurwa.”

Gufunga Abanyarwanda ku maherere no kubakorera iyicarubozo, kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda no guha icyuho imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka FDLR na RNC, ni ibintu bitatu u Rwanda rwakomeje kurega Uganda, kugeza ubwo mu ntangiriro z’umwaka ushize rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera akaga bahuriragayo nako.

Nyuma y’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola mu mwaka ushize agamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibi bihugu, kurekura abanyarwanda bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko ni kimwe mu byo u Rwanda rwasabye Uganda, mbere y’uko hatangira kuganirwa ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Minisitiri Kutesa hamwe na Amb Mugambage mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu

Gusa mu biganiro biheruka byagiye bihuza intumwa z’ibihugu byombi, byagiye birangira nta mwanzuro ufatika wemeranyijweho.

Icyizere cy’impinduka giheruka kugaruka ubwo Perezida Museveni yoherezaga mu Rwanda intumwa ye yihariye, Amb Adonia Ayebare, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize, bikaza no gutangazwa ko bitanga icyizere.

Mu butumwa busoza umwaka Perezida Museveni yashyize kuri Twitter, yavuze ko mu gihe cya vuba ibihugu byombi bizafata imyanzuro iganisha ku gusubiza mu buryo umubano.

Aba banyarwanda ngo n’ubwo bafunguwe bakohererezwa u Rwanda, ngo ntibivuze ko babaye abere kuko ngo bazakomeza gukurikiranwa n’Ubutabera nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda yabitangarije Ijwi rya Amerika.