November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kenya:Birabujijwe gucururiza amasanduku(Cercueil) hafi y’ibitaro n’amavuriro.

YASUWE 102 

Mu gihugu cya Kenya gucururiza amasanduku bashyinguramo abapfuye(cercueil) hafi y’ibitaro ubu birabujijwe cyane.

Ibi byatangajwe na Sam Okelo umuyobozi w’agace Kisumu ku cyumweru gishize tariki 5 Mutarama 2020 aho yatangaje ko kizira kikaziririzwa ko hagira umuntu uzongera gucuririza amasanduku bashyinguramo abapfuye hafi y’ibitaro ibyaribyo byose cyangwa amavuriro.

Kubwa Sam Okelo,gucuruza amasandugu impande y’amavuriro cyangwa ibitaro bituma abarwayi batagira icyizere cyo gukira mugihe baba bari mu bitaro byegeranye n’aho bahora babona amasanduku, avuga ko bituma bagumana impagarara bagakuka umutima.

Nkuko Bujatoday yabitangaje Sam Okelo yatangaje ibi ubwo yari yasuye rimwe mu mavuriro aherereye mu mujyi wa Kisumu uherereye mu burengerazuba bwa Kenya.