November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ntidushaka intambara, ahubwo turimo kurwanya ubushotoranyi – Iran nyuma yo kurasa ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Iraq

YASUWE 58 

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyarashe ibisasu bya misile ku birindiro by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere biherereye mu mujyi wa Aïn al-Assad, muri Iraq.

Iran ivuga ko ibi bitero bigamije kwihorera, nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishe Gen Qassem Soleimani, umwe mu basirikare bari bakomeye muri iki gihugu.

Iran yavuze ko hakiri gahunda y’ibindi bikorwa byo kwihorera mu gihe Amerika yagira ibindi bitero igaba.

Ibisasu bya misile byarashwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Mutarama 2020, mu mujyi wa Aïn al-Assad, uherereye mu burengerazuba bwa Iraq, mu gice cy’ubutayu. Icyenda muri byo byapfubijwe, kandi amakuru avuga ko kugera mu rukerera rw’uyu munsi hari hacyumvikana urusaku rw’ibindi bisasu byaraswaga na Iran.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Iran yafashe ingamba zo kwirwanaho nk’uko bikubiye mu masezerano y’Umuryango w’Abibumbye, igaba ibitero ku birindiro byakoreshejwe hagabwa ibitero ku baturage n’abasirikare bakuru bacu. Ntiturimo  gushaka intambara, ahubwo turimo kwirwanaho turwanya ubushotoranyi ubwo aribwo bwose.”

Ibi bitero bije nyuma y’umuhango wo gushyingura Gen Qassem Soleimani, warashwe kuwa Gatanu mu mujyi wa Bagdad, bitegetswe na perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 7 Mutarama 2020 waguyemo abantu 50 kubera umubyigano, hahita hafatwa icyemezo cyo kuwusubika ntiyashyingurwa nk’uko France24 dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Gen Qassem Soleimani warasiwe mu modoka ageze ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Bagdad, yapfanye na Abou Mehdi al-Mouhandis, umunya-Iraq wayoboraga umutwe w’inyeshyamba ushyigikiwe na Iran.

Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2019, ibitero bigera muri 15 byibasiye abasirikare n’abahagarariye inyungu za Amerika muri Iraq. Nubwo nta wigeze yigamba kuba inyuma y’ibyo bitero, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kuvuga ko byagabwe n’udutsiko twa gisirikare two muri Iraq, dushyigikiye Iran.

Kuva Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakwica Gen Soleimani, hirya no hino ku isi hari icyuka cy’ubwoba ko bishobora kugira ingaruka ku bice birenze Uburengerazuba bwo Hagati.

Ibihugu byinshi byari byarohereje ingabo muri Iraq, byamaze kuzikurayo kubera ubwoba ko hashobora kuba ibindi bitero kuko igikorwa cyo kwica Gen Soleimani cyongereye umujinya n’uburakari bwa Leta y’i Tehran n’abayishyigikiye barimo imitwe y’inyeshyamba.

Aba bose bihuje mu rwego rwo guhangana na Amerika, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri bavuze ko bamaze gukora indi mitwe mishya ya gisirikare yo guhangana na Amerika mu gihe yaba ishatse kwihorera.

Akram al-Kaabi, umuyobozi w’umutwe w’intagondwa wa ‘Noujaba’, umwe mu mitwe ishyigikiye Iran yagize ati “Abasirikare ba Amerika bagomba gusubira mu bwihisho bwabo nonaha, bagategura amasanduku yo gushyingurwamo kuko imitwe ya gisirikare mpuzamahanga igamije kubarwanya yamaze gushyirwaho kugira ngo ibahe igisubizo gikwiye kandi kizweho kubwo kuba barahindutse ibyihebe”.

Umuyobozi wungirije w’umutwe wa Hachd, Nasser al-Chemmari, yavuze ko bagiye kugaba ibitero mu bice byose bashobora kugeramo birimo umunyamerika mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati, by’umwihariko ambasade ya Amerika muri Bagdad, ahafatwa nk’indiri y’ubutasi, ndetse hakaba hari hashize icyumweru kuri iyo ambasade hagabwe igitero n’abashyigikiye Iran.

Hagati aho, imitwe y’ingabo ihuriye ku kurwanya abahezanguni bo mu idini ya Islam n’ingabo za OTAN bahagaritse ibikorwa byabo muri Iraq, mu rwego rwo kongera uburyo bwo kurinda ingabo zabo.

Iran yatangaje ko izatangaza igihe nyakwigendera Gen Qassem Soleimani azashyingurirwa.