December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyanza: Abaregwa mu rubanza rumwe na Gitifu kurigisa imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banze kwitaba

YASUWE 67 

Abantu baregwa mu rubanza rumwe n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi ho mu karere ka Nyanza uregwa  gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no gusibanganya ibimenyetso ku rupfu rw’abantu bane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’i1994 bo muri uwo murenge mu kagari ka Mbuye n’ibura ry’imibiri yabo nyuma y’uko iyo mibiri iboneste mu rugo rwa Musabyuwera Madelena muri Nyakanga 2018 maze iyo mibiri iza kujyanwa ku biro by’umurenge wa Kibirizi mu buryo bwo kuyibika neza hagamijwe kuzayishyingura mu cyubahiro mu rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside rw’I  Nyanza.

Ku italiki ya 30 Nyakanga 2019 nibwo habaye urubanza ruburanisha abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abo bantu bane ndetse no kudatanga amakuru y’aho iyo mibiri iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi bari babizi. Uru rubanza rwaregwagamo Musabyuwera Madelene n’umuhungu we Kayihura Casiyani.  Aba bivugwako bagize uruhare rutaziguye mu rupfu rw’abo bantu no kumenya aho imibir yabo iri kubera ko intandaro y’ifatwa ry’aba ni intonganya zabaye hagati y’Kayihura na mushiki we aho barakaranyije maze mu burakari bwinshi Kayihura akabwira mushikiwe ko nawe yamwica akamugereka ku bana ba Disi Didasi (Ise w’abana babiri mu mibiri ine yaseznwe mu bwiherero bwo kwa Musabyuwera ariwe nyina wa Kayihura watonganaga na mushiki we) nk’uko rwanda tribune yabyanditse.

Taliki ya 22 Ugushyingo 2019, nibwo rwandanews24 yari yabagejejeho inkuru y’itabwa muri yombi ry’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kibirizi mu karere ka Nyanza, aya makuru yemezwa n’Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza.

http://Nyanza: Gitifu yatawe muriyombi akurikiranyweho gusibanganya ibimenyetso mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 / Ivuguruye

Mu kiganiro twagiranye yagize ati: Ayo makuru niyo. Habineza  Jean Baptiste wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi yatawe muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha ejo kuwa 4. Akurikiranyweho ibyaha 2 aribyo gusibanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma”.

Mu rubanza basanze mu mibiri 4 bazanye hasigaye (habuze)  umwe 

Muri uru rubanza  rwari rufite nimero RP/GEN/00004/2018/Tb Busasamana rwaciwe ku wa 30 Nyakanga 2018 abantu batunguwe n’uko uyu muyobozi yumvikanye ahakana ko nta mibiri yavanywe muri uwo musarane keretse umubiri umwe wonyine byatumye abafitanye isano na banyakwigera bahita basaba ko bahabwa uburenganzira bwo kujya kureba aho bari barashyize imibiri y’ababo kubiro by’Umurenge wa Kibirizi aho bakubiswe n’inkuba yogusanga ya mibiri ntayigihari kandi bari barindiye ko igihe cyateganijwe kigera ngo babaherekeze mu rwibutso rusange.

Ibi bikaba byaratumye abaregwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 uruhare rwa bo rutagaragara,  ahubwo bagizwe abere barafungurwa.

Iri bura ry’imibiri itatu ryatumye abaregwaga bagirwa abere kuko ibimenyetso byari byatanzwe n’ubushinjacyaha bitari byuzuye. Ku ruhande rw’abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aribwo ubushinjacyaha bwafashe iki cyemezo nk’ubutabera butuzuye.

Abarezwe mu rubanza baregwamo kudatanga amakuru no kurigisa iyi mibiri ntibitabye

Hari ku wa 31 ukuboza 2019 ni bwo abagombaga kwitaba ubutabera mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa byagateganyo ahari hahamagajwe Musabuwera na Kayihura bagombaga kuburana ntibahagaragaye.  Ni mugihe bisanzwe bizwi ko iyo umuntu yafunguwe  by’agateganyo aba agomba kwitaba mugihe cyose ubutabera bumukeneye byagaragaye ko aba bo icyemezo cy’ubutabera kitabareba.

Urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda RIB  rwatangije iperereza ku ibura ry’imibiri yakuwe mu musarane wa Musabyuwera Madelene ikajyanwa ku biro by’umurenge wa Kibirizi .

Bwana Habineza Jean Baptiste ari hanze kuko yatanze ingwate y’Inzu iherereye Kanombe mu mujyi wa Kigali ndetse akaba yaranatanze umwishingizi.

Mu makuru dufitiye gihamya ni uko raporo akarere ka Nyanza katanze igaragaza ko iyi mibiri yavanywe mu musarane wa Musabyuwera ari imibiri y’abantu bane (4) umuntu akibaza aho imiri 3 irengera mu gihe bwana Habineza avuga ko hari umubiri umwe.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yimuwe mu murenge wa Kibirizi ajyanwa mu Murenge wa Mukingo, iyi mirenge yombi ikaba iri mu karere ka Nyanza.