December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abanyarwanda batandatu berekeje muri Afurika y’Epfo mu irushanwa ry’ibihugu bikoresha Igifaransa

YASUWE 80 

Abanyarwanda batandatu b’abanyamuziki bagiye muri Afurika y’Epfo bitabiriye irushanwa ry’umuziki rihuza abanyempano baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa rizwi nka ‘The Voice Afrique Francophone’.

Iri rushanwa ritegurwa n’ikigo AMPN rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu aho rizahuriza hamwe abanyempano baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Abanyarwanda bahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki 6 Mutarama 2020. Muri iyi nkuru ntibatangazwa kuko bitemewe.

Abategura iri rushanwa bavuga ko abahatanye bazatangira kuvugana n’itangazamakuru bageze mu cyiciro cya ‘Blinds’.

Ni abahungu babiri n’abakobwa bane.

Aba  bose bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana ku isaha ya saa tatu z’umugoroba aho bavuga ko bajyanye icyizere cyo kwitwara neza no guhagararira igihugu cyabo kandi neza.

Kugira ngo abanyarwanda biyandikishe abategura iri rushanwa bohereje mu Rwanda umuntu umwe wagiye abereka uko bigenda n’icyo bisaba. Aba banyarwanda bifataga amashusho baririmba ubundi bakohereza kuri ‘email’.

Uwiyandikisha muri iri rushanwa asaba kuba afite nibura imyaka 18 y’amavuko kuzamura kandi ari mu bihugu 17 byitabira iri rushanwa. Asabwa kwifata amashusho asubiramo indirimbo mu gihe cy’iminota iri hagati y’ibiri n’itatu nk’uko Inyarwanda dukesha iyi nkuru yabyanditse.