December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imibiri y’abantu ikomeje gushakishwa ku kibuga cy’indege I Rubavu

YASUWE 71 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyize ahagaragara itangazo risaba abazi amakuru ku bantu bishwe mu myaka yashize bagatabwa mu kibuga  cy’indege cya Gisenyi kuyatanga nyuma y’uko habonetse imibiri ihatabye, IBUKA mu karere ka Rubavu ivuga ko ikeneye amakuru ngo imenye niba iriya mibiri ari iy’Abatutsi bahiciwe mu 1994.

Aya amakuru yamenyekanye taliki ya 4 Mutarama 2020, aho abacukura umuferege hafi ya Stade Umuganda mu kibuga cy’indege babonye imibiri y’abantu n’imyenda bari bambaye bicwa babimenyesha ubuyobozi.

Bisengimana Innocent, ukuriye IBUKA mu Karere ka Rubavu, avuga ko aya makuru ari yo koko,  ariko ko bataramenya neza imibiri yabonetse niba ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994,  ko ari yo mpamvu barimo gushakisha amakuru hirya no hino kubagize icyo babiziho.

Ati “Twamenye amakuru ko hari imibiri yabontse mu kibuga cy’indege cya Gisenyi tutazi uko ingana, kuko abaturage bacukuraga umuferege bahabona imibiri, bagerageje ahandi na ho bahasanga imibiri, ubu rero turimo gusaba abafite amakuru ku bantu bahiciwe kuyaduha.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na bwo mu itangazo bwashyize ahagaragara burasaba abaturage gutanga amakuru ajyanye n’imibiri yagaragaye, bukavuga kandi ko kuri uyu wa kabiri taliki ya 07 Mutarama 2020 haba igikorwa cyo gukusanya ayo makuru bikamenyekana iby’iyo mibiri yagaragaye n’uko yishwe.

Bisengimana Innocent ukuriye IBUKA mu karere ka Rubavu avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abantu bahurijwe muri Stade Umuganda, kandi bahakuwe bajyanwa kwicirwa mu irimbi rusange ryahoze ari irya Seguteri ya Gisenyi na Byahi hiswe kuri Komini Rouge.

Bitewe n’uko hiciwe Abatutsi benshi bababwira ko bajyanywe kuri Komini Rouge bo bakumva ko baje kubarokora nk’uko amateka abivuga, bikekwa ko haba hari n’abiciwe hariya basanze iyo mibiri n’ubwo bitaremezwa.

Mu bikorwa byo Kwibuka mu Karere ka Rubavu hagiye hasabwa gutangwa amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994, kuko bivugwa ko hari abantu baburiwe irengero, hakaba n’abishwe bajugunywa mu irimbi riri ahashyizwe Komini Rouge, nk’uko ishobora kuba yarashyizwe ahandi, ariko amakuru ntatangwe.

Mu Mujyi wa Gisenyi mu gihe abaturage baba bacukura imiferege bagiye basanga imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 aho muri 2015 imbere y’Ibitaro bya Gisenyi hagaragaye imibiri y’Abatutsi bari baharwariye nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabyanditse.