December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imiryango 14 yo muri Congo yagejeje imbere y’ubutabera ibigo bitatu by’ikoranabuhanga ku isi: Google, Microsoft na Apple

YASUWE 68 

Mu gihugu cy’abaturanyi cya  Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)imiryango igera kuri 14 yakoze ibidasanzwe irega ibigo bitatu by’ikoranabuhanga bikomeye ku isi aribyo  Google,Microsoft ndetse na Apple kubera gukoresha abana imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro rimwe na rimwe bibaviramo kuhasiga ubuzima.

Iki kirego c’iyi miryango 14 cyajyanwe muri IRAdvocates(International Rights Advocates) .Iyi miryango yose ikaba irega ibi bigo uko ari bitatu Google ,Microsoft hamwe na Apple kuba inyuma y’impfu z’abana babakongomani bamaze gusiga ubuzima bwabo muri bimwe mu birombe byo  muri iki gihugu bicukurwamo amabuye y’agaciro akoreshwa n’inganda z’ibi bigo.

Ubusanzwe 60% by’amabuye y’ubutare bwa cobalt  yose akoreshwa ku isi aturuka mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kizwiho kugira ubuso bunini bucukurwaho amabuye y’agaciro.

Hamwe mu hacukurwa amabuye na kimwe muri ibi bigo muri Congo

Aya mabuye y’agaciro amenshi akomoka muri iki gihugu niyo akoreshwa mu gukora  bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho tubona kuri iyi si birimo amamodoka akoreshwa na Peteroli n’akoreshwa na za mudasobwa(ordinateurs),Telefone zigezweho( smartphones), n’ibindi bikoresho bikorerwa muri izi nganda.

Bimwe mu bikoresho bikoreshamo aya mabuye y’agaciro

Iki kirego c’iyi miryango igera kuri 14 kikaba cyajyanwe mu gihugu cy’ubudage ,bimwe mu byasabwe n’iyi miryango y’abakongomani harimo ko bahabwa indishyi z’akababaro kubera abana babo bagiye bahitanwa n’ibirombe ahantu hatandukanye ubwo babaga bacukura aya mabuye ajyanwa muri izi nganda, ndetse bagasaba no gushyiraho amategeko agenga ibi bigo mu kurengera urubyiruko rushorwa muri ibi bikorwa ndetse n’abana akenshi usanga babijyanwamo bakiri bato ibi bikorwa bigatuma bahasiga ubuzima.

Henshi mu hacukurwa amabuye uhasanga abana bato