December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyamasheke: Umuturage yabuze aho yikinga imvura asakaza inzu ibishangara

YASUWE 88 

Umuturage witwa Habyarimana Joseph utuye mu Mudugudu wa Kavune, akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano, avuga ko atazi impamvu atubakirwa inzu kandi ubuyobozi buzi ikibazo cye, kuri ubu aho amabati yatobaguritse yahakinze amashara kuko avuga ko inzu abamo irutwa no kuba mu kiraro.

Habyarimana Joseph w’ imyaka 77,  ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, inzu abanamo n’abuzukuru be batatu ndetse n’umukobwa we, amabati ayisakaye n’imyenge gusa, avuga ko abona kutubakirwa ari uko yirengagizwa kuko bubakira abandi we agasigara kandi ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze bubizi.

Yagize ati “ Ntabwo namenya mu mutima w’umuntu uko biteye, ariko navuga ko ari ukunyirengagiza kuko bubakira abandi njye ntibanyubakire.”

Habyarimana avuga ko iyi nzu abamo irutwa n’ikiraro, kuko inka nayo iba ahantu heza.

Yagize ati “Inzu mbamo utayizi namubwira ko ari nta nzu irimo ari nk’ikiraro ndetse n’inka igira ikiraro cyiza, amabati yarashwanyaguritse, ibikuta byarashanyaguritse, mbese iyo imvura iguye igwa ku bikuta ubutaka bukamanuka bugwa hasi.”

Yemeza ko kuba bakiriho iyi nzu itarabagwaho ari impuhwe z’Imana, kuko iyo imvura iguye bimukira mu gace gato katava we n’umukobwa we ndetse n’abuzukuru be batatu.

Yagize ati  “Ahubwo Imana niyo iduhagarikiye naho ubundi tuba twarapfuye twarashize kubera uko imeze.”

Umwe mu baturanyi be avuga ko bafite impungenge ko iyi nzu yazabagwaho.Yagize ati “Ubu se nyine ko harimo n’abana bato kandi aribo Rwanda  rw’ejo inzu ibaguyeho twaba duhombye n’igihugu cyaba gihombye.”

Habyarimana Joseph asaba ubuyobozi kumwubakira akabona aho azajya yugama imvura we n’umuryango we.

Yagize ati” Nifuza ko nafashwa kunyubakira inzu nyine iki bakagikuraho bakanyubakira akazu keza nanjye nkajya mbona aho nikinga imvura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yabwiye Radio Isangano dukesha iyi nkuru ko uyu musaza ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa kandi ko ari mu bihutirwa mu byumweru bibiri baraba bakemuye ikibazo cye.

Yagize ati “ Ni byo koko Habyarimana aba mu nzu ishaje, ariko ari ku rutonde rw’abagomba gusanirwa kuko mu karere ka Nyamasheke dufite inzu 2666 zimeze nka nyakatsi tugomba gusana, nawe rero ari kuri urwo rutonde kandi we ari mu bihutirwa bitarenze ibyumweru bibiri turaba twabirangije.”

Mu kwezi k’ Ukuboza umwaka ushize wa 2019 imiryango ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga yarahimuwe ubu icumbikishirijwe mu miryango nyuma yo kubakura mu mashuri bari bashyizwemo, nyuma y’impururuza yari yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganya gihe, nyamara uyu Habyarimana Joseph n’umuryango we bo barekewe muri iyi nzu we avuga ko irutwa no mu kiraro.