December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Museveni yitabiriye icyumweru cy’urugendo rwo kwibuka urugamba rwamugejeje ku butegetsi

YASUWE 78 

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, Abagande, abarwanye Urugamba rwo mu Gihuru cyangwa se urwa Luwero, batangiye urugendo rw’ibilometero 195 rumara icyumweru bibuka inzira banyuzemo n’ubukarihe bw’ubuzima abarwanyi ba NRA banyuzemo barwana urugamba rwo gufata igihugu kimwe n’ubutwari bwabaranze muri uru rugamba.

Hari mu 1986 ubwo Yoweri Kaguta Museveni yafataga ubutegetsi ahiritse Milton Obote, abifashijwemo n’ingabo za NRA (National Resistance Army), bikavugwa ko Muammar Qaddafi wari Perezida wa Libya na we yabimufashijemo.

The Guardian dukesha iyi nkuru yanditse ko ku ikubitiro bakoze urugendo ruva mu gace ka Galamba kari mu karere ka Wakiso bagarukira muri Birembo ho mu karere ka Kibaale, hose havugwa amateka yaharanze. Nk’uko Perezida Museveni abyemeza, urugamba rwaranzwe n’ubutwari, ubunyafurika n’ubwitange.

Muri Galamba, ngo abarwanyi ba NRA bahageze bashaka kugaba igitero mu gace ka Kabamba bitewe n’uko kazwi muri Kampala. Ikindi kandi ngo bakagezemo bashaka ibiganiro by’amahoro na leta ya Obote. NRA yohereje Maj. Sam Katabarwa muri Kampala, ntiyagaruka nyuma Gen. Maj. Kyaligonza ababwira ko intumwa yabo (Katabarwa) yishwe. Icyo gihe muri Galamba, ingabo z’igihugu zateye NRA.

NRA yashinzwe mu 1981, imitwe ya Popular Resistance Army (wa Museveni) yihuje na Uganda Freedom Fighters wa Prof. Yusuf Lule, batangira urugamba rugamije guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote.

Museveni avugwaho kuba yari afite ubunararibonye mu rugamba kuko yari yarigeze guhangana n’umutwe wa Mozambique Liberation Front (FRELIMO), ari kumwe n’umutwe yashinze witwaga Front for National Salvation (FRONASA) yashingiye muri Tanzania kugira ngo uhangane na Idi Amin.

Museveni, murumuna we Salim Saleh wari uyoboye Mobile Brigade , Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema, Gen. Maj. Kyaligonza, David Sejusa, Maj. Sam Katabarwa, Moses Kigongo, Steven Kashaka wayoboye brigade yoherejwe ku mugezi wa Mayanja, Musisi Karampenge n’abandi bari mu bagize urugamba rwafashe umurwa wa Uganda, Kampala mu 1986. Aba bose barashimirwa ubutwari bagize, bamwe bakaba barahasize ubuzima.