December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

DRC: Ubuyobozi n’Abaturage bahangayikishijwe n’Abarundi bakomeje kwisukiranya mu mujyi wa Goma

YASUWE 42 

Ubwiyongere bukabije bw’Abarundi batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma bukomeje guhangayikisha ubuyobozi na sosiyete sivile bo muri uyu mujyi.

Impugenge za sosiyete sivile zishingiye ku kuba mu mezi 4 ashize uyu mubare w’Abarundi wariyongeye cyane ubu ukaba ubarirwa mu bihumbi hakaba hibazwa ku myirondoro yabo n’impamvu ibakururira kuza mu mujyi wa Goma dore ko abenshi bahari mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Congo Media dukesha iyi nkuru yatangaje ko  mu cyumweru gishize umuvugizi w’ihuriro ry’abaturage rizwi nka ‘Congolese Conscience’ Kanane Constantin yavuze ko leta yirengagiza iki kibazo cy’Abarundi bakomeje kwinjira mu mujyi wa Goma.

Yagize ati: “twagaragaje iyinjira ry’Abarundi mu gihugu cyacu by’umwihariko mu mujyi wa Goma ndetse tubishyikiriza ubuyobozi bw’intara kugira ngo bugire icyo bubikoraho kubera ko nitwe abaturage turenganira mu bwicanyi, kubohoza ndetse n’ubujuru bikorwa buri munsi.”

Iki kibazo ntigihangayikishije sosiyete sivile gusa kuko n’umudepite uhagarariye agace ka Walikale, Prince Kihangi aherutse kuvuga ko iki kibazo cy’Abarundi iki gihamagarira inzego bireba gukora inshingano zazo.

“Kugeza ubu turibaza ibibazo, ni iki inzego z’iperereza zikora, dufite DGM hano, bakora iki?, dufite ANR ndetse na bariyeri mu ntara hose, ariko ntituzi uko twamenya abantu batugana”

Kuri ubu iki kibazo kirimo  kwigwaho na komisiyo igizwe n’inzego z’umutekano, umuyobozi w’umugi wa Goma  n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse na Minisitiri ushinzwe ibokorwa mu ntara ya kivu y’Amajyaruguru ari nawe uyiyoboye.