November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rugwiro Hervé umaze hafi ibyumweru 2 afunzwe agiye kugezwa imbere y’urukiko

YASUWE 56 

Rugwiro Herve myugariro wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ umaze ibyumweru bigera kuri bibiri afungiwe i Rubavu, agiye kugezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburane ku cyaha ashinjwa cyo kwambuka umupaka atabiherewe uruhushya.

Nkuko igihe dukesha aya makuru babitangaje, Nkurunziza Jean Paul umuvugizi wa Rayon Sports yatangaje ko Rugwiro azaburana kuri uyu wa Kabiri.

Ati “Uyu munsi yavuye mu Bushinjyacyaha ajyanwa mu rukiko, ejo azaburana.’’

Rgwiro Herve amaze iminsi 13 afunzwe nyuma yo gufatirwa kuri Petite barriere I Rubavu, tariki ya 17 Ukuboza 2019.

Ashinjwa kwambuka umupaka akajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atabiherewe uburengazira n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Rugwiro Hervé ni umukinnyi wa Rayon Sports guhera muri Nyakanga uyu mwaka, aho yayisinyiye imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC.

Uyu mugabo ukomoka i Huye, yatangiriye umupira we mu kigo kizamura impano z’abana cya Kabutare, atozwa n’umutoza Katibito Byabuze.

Yahavuye mu 2009 ajya mu Ishuri ry’Umupira rya APR FC ndetse ayikurikiramo, atangira gukinira ikipe nkuru mu 2013 mu gihe yayivuyemo nyuma y’imyaka 10 muri Kamena uyu mwaka, yirukanywe kimwe na bagenzi be 15.

Rugwiro Hervé yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu 2014.

Rugwiro Herve agiye kugezwa imbere y’urukiko