December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Sugira Ernest yamaze gutizwa mu ikipe ya Rayon Sports

YASUWE 88 

Nyuma ya byinshi byari bimaze iminsi bivugwa  kuri Sugira Ernest birimo no gutizwa muri Police FC, ubu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports nk’intizanyo ya APR FC mu gihe cy’amezi 6.

Sugira Ernest wari rutahizamu muri APR FC kuri ubu yageze muri Rayon Sports ku ntizanyo y’amezi 6 ava muri APR FC aho yamaze kugaragarizwa ko atagikenewe cyane.

Sugira Ernest wari umaze amezi abiri mu bihano by’ikipe ya APR FC, yaje kuvuga ko yatijwe muri Police FC ariko biza kunyomozwa n’abayobozi ba APR FC. Gusa kuri ubu yageze muri Rayon Sports nk’uko n’ubundi iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona yabohamije binyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Nkuko byagaragajwe ku rubuga rw’ikipe ya APR FC ngo ikipe ya Rayon Sports yemerewe gutizwa uyu mukinnyi kuko ariyo yanditse imutira mbere y’andi makipe nayo yamushakaga arimo Gasogi United na Police Fc.

Ibaruwa y’ubusabe bwa Rayon Sports

Nk’uko  ibaruwa Rayon Sports yandikiye APR FC ibigaragaza, ikipe y’ingabo z’igihugu yahisemo gutiza Sugira Ernest muri Rayon Sports kuko iyi kipe ari yo yanditse mbere y’andi makipe yifuzaga gutizwa  uyu rutahizamu, ikipe y’ingabo z’igihugu yakiriye ibarwa ya Rayon Sports Tariki 26 Ukuboza, mu gihe ikipe ya Gasogi United yanditse Tariki ya 28 naho Police FC yo yandika Tariki ya 29 Ukuboza 2019.

Sugira Ernest kuri ubu azakomeza kwambara nimero 16 nk’uko yakomeje kuyambara mu makipe yanyuzemo nka AS Kigali, AS Muhanga na APR FC.
Sugira yabaye muri AS Muhanga (2012-2013), APR FC (2013-2014), AS Kigali (2014-2016), AS Vita Club (2016), APR FC (2017-2019).