December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore tumwe mu dushya twaranze igitaramo “Ungirira ibanga”cya Yesu Araje Family Choir

YASUWE 100 

Yesu Araje uyataramiye abakunzi bayo ibinjiza mu mwaka wa 2020 bishimye.

Mu gihe habura iminsi 2 gusa  umwaka ngo urangire hirya no hino amakorari yiteguye gutaramira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

 

Kuri uyu wa mbere w’icyumweru nk’uko abadivenisiti b’umunsi wa karindwi babyizera cyangwa ku cyumweru akaba ari nako benshi babyita, korari Yesu araje yataramiye abakunzi bayo mu ndirimbo nziza zakunzwe na benshi.ni igitaramo cyateguwe mu kumurika umuzingo  wa 5 mu buryo bw’amajwi n’iya mashusho ya kane.

 

Ni igitaramo cyabereye ku itorero ry’abadiventisti b’umunsi wa karindwi(LMS KAMUKINA), kiyobowe na  Ntawuyirusha Justin.Iki gitaramo cyitiriwe imwe mu ndirimbo ziri ku muzingo wa gatanu yitwa “Ungirira ibanga”. 

 

Elisa ubwo yasobanuraga impamvu bariririmye indirimbo 6 zitandukanye icyarimwe.bikaba bisobanuye igiteranyo k’imyaka itandatu bamaze bakora umurimo w’Imana.

Iyi korali yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye  zirimo nka ntamunyagara w’isengesho,yantunze inkoni,bundi bushya ndetse bo kuririmba hifashishijwe amajwi buzwi nka acapella.

New Zion yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasuzurukije abitabiriye igitaramo mu majwi meza yuje ubuhanga.

Iki gitaramo kitabiriwe n’amakorari atandukanye harimo ‘Abategereje’, ndetse na ‘La promesse’ zo ku itorere rya LMS KAMUKINA.Amakorari yatumiwe harimo  New zion Choir yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ‘Abahamya ba yesu’,’Ababimbuzi yo ku Muhima’, ‘Inkurunziza yo mu Bibare’ Umuhanzi ku giti cye ‘Jonathan Jay ubarizwa muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo’,’Kugana Yesu yo ku itorero rya Gahogo i Muhanga’.

 

Yesu araje Family Choir yatangiye gukora uyu murimo  mu mwaka wa 2013 nka korali yemewe izwi n’itorero, Aho mbere bakoraga nka groupe (itsinda). Yesu Araje Family Choir igizwe na: Muhayimana Elisa Claude urimba ijwi rya (Tenol), Nsengimana Amiel uririmba  (Bass), Sekanyana Samuel (Soprano) na Mudagani Pilote (Alto).

 

Uhereye ibumoso umukuru w’itorero Elder Karere Eraste na Pr Nzayinambaho Jean de la Paix n’inshuti za Yesu araje bakata umutsima ubwo bizihizaga isabukuru ya Yesu araje

Ubwo yashyiraga hanze iy’imizingo yombi banashimiye Imana yabafashije mu rugendo rumaze imyaka itandatu bakora umurimo banashimira byimazeyo ababashyigikiye, dore ko ari nabwo bamanyuye umutsima bizihiza iy’isabukuru y’imyaka itandatu batangiye umurimo.

 

 

Karangwa Calixte yishimiwe na benshi ubwo yafatanyaga na Yesu Araje yahozemo.

Karangwa Calixte wamenyekanye ku mazina atandukanye agizwe ni indirimbo zabo nka ntamunyagara ndetse na yantunze inkoni ariko kuri ubu akaba atakiyibarizwamo ni umwe mu bishimimiwe cyane ubwo yafatanyaga n’itsinda rya Yesu Araje mu ndirimbo yitwa Bundi bushya.

 

Karangwa akimara gushimirwa na Yesu Araje nawe yagize ati “Mu maraso yanjye ndi Yesu araje niteguye gufasha Yesu araje kugirango ikomeze gutera imbere”.

 

Muhayimana Elisa Claude uhagarariye korari Yesu Araje.

Muhayimana Elsa Caude (Elisa_Cluz),Mukiganiro yagiranye na Rwandanews24 yagarutse kugitaramo cyabaye kuri uy’umunsi.

Yagize ati”ikigenderewe kuri uyu munsi ni ukigirango dushake ibikoresho dukoresha kubera yuko ntakindi kintu twaziye muri uyu murimo ni ukuvuga ubumwa. Turifuza yuko rero tubuvuga butatuvunnye akaba ariyo mpamvu aricyo kintu twari twashyize imbere ,Dukeneye ibyuma pe!, ariko indi mishinga yo ni migari ifite aho ihuriye ni’ivugabutumwa  kubera yuko nicyo twahamagariwe dufite gahunda yo gukora amavuna atandukanye mu ntara zitandukanye,dufite ibitaramo 2 kimwe kizabera i Musanze ikindi i Rwamagana”.

 

Abantu bitabiriye igitaramo bari benshi bose ubona banezerewe iki gitaramo.

Ni igitaramo cyitabiriwe nabavuye imihanda yose hano mu Rwanda nka Rusizi na Nyagatate ndetse n’ibwotamasimbi.

 

Yagize ati” iki gitaramo gitandukanye nicyo duheruka  kubera ko abantu bari badukumbuye cyane ariyo mpamvu wabonye hari nabavuye muri Amerika baje Kudushyigira niyo mpamvu kitabiriwe kiburyo ntasobanura.” 

 

Yesu Araje ni korari imaze kumenyana ku rwego rw’igihugu bakaba barageze hirya no hino mu Rwanda. Abajiwe impamvu batari bataramira abatuye hanze y’u Rwanda yavuze ko benshi babyifuza ariko hakaba hari inzira bigomba gucamo zijyanye no kubona ibyangombwa kandi ko bibaye bibonetse biteguye kubataramira.

 

2019 ni umwaka w’amateka kuri Yesu Araje family Choir no kuri Elisa by’umwihariko dore ko  hari hashize igihe gito arushinze n’umufasha yishimira akaba ari nabwo yizihizaga isabukuri ku itariki 20 z’ukwezi kwa cumi. Yesu Araje nayo kuri uyu munsi yashyize hanze umuzingo wa gatanu yise “ungirira ibanga” akaba ari nabwo yujuje isabakuru y’imyaka 6 ikora iyu murimo nka Korari.

 

Asoza yageneye ubutumwa abakunzi ba Yesu Araje Family Choir.

 

Inshuti z’umuryango mugari wa Yesu Araje bahimbaza Imana mu iñdirimbo ikunzwe na benshi muri iki gihe.

Yagize ati”Ubutumwa twabaha nuko Tubakunda  kandi turi kubategurira ibyiza, ntago ducogoye nta nubwo ducitse intege, buri mwaka gahunda ni yayindi tuzajya tubagezaho umuzingo, kandi volume ya gatandatu yo  tuyigeze hagati dufite indirimbo z’amajwi 6 kugeza ubu ngubu kuburyo umwaka utaha nk’ikigihe tuzabagezaho undi muzingo w’amashusho.Turasaba ko abakunzi bacu badukurikira ku mbugankoranyambaga  zacu kugirango tubashe kugira imbaganyamwinshi tubwiriza ubutumwa.kuri youTube tugira umuyoboro witwa Yesu araje TV tunyuzaho ibikorwa byacu ndetse no kuri paji ya insitagaramu twitwa Yesu araje official bakande follow kugira ngo bamenye amakuru yacu yaburi mumsi kandi ndabizi bazatugiriraho umugisha.”

 

Agashya umwe mu bakunzi ba Yesu araje yateruye asaba ijambo ati”nubwo ndi umukobwa ku ijwi ryanjye nizeye ndumva nshaka kuba umuririmbyi”

 

Inkuru dukesha inyarwanda yanditswe ku itariki 29 ukwezi kwa mbere 2018 Elisa abazwa impamvu nta mukobwa una muri Yesu araje yasubike muri aya magambo ” Abakobwa akenshi baragorana iyo hajemo ibintu byo kujya kuririmba ahantu mu misozi bidusaba kugenda n’amaguru cyangwa Repetitions zacu ntibazishobora turepeta akenshi nijoro bitewe n’ubuzima.”

 

Ese ikizere cyuyu mwali nticyaba kiraza amasinde? Reka tubitege amaso.

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo.

Inkuru nziza yo mu Bibare.
Umuhanzi Jonathan Jay wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abahamya ba Yesu yo ku itorero ryo ku Muhima.
Korari Ababimbuzi yo ku itorero ryo ku Muhima.

Kugana Yesu yo ku itorero rya Gahogo mu ntara ya Gitarama.
Igitaramo cyatangiye abantu bakiri bake ariko bakomeza kwiyongera mu bihe bitandukanye.

Korari Abategereje yo ku itorero rya LMS Kamukina.

 

La promesse yo ku itorero rya LMS kamukina.