December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Sugira Ernest yabeshyeye APR FC ko yamutije muri Police FC, ibi bishobora gutuma yongera guhanwa bikomeye

YASUWE 29 

Nyuma y’inkuru zari zimaze umwanya zicicikana mu binyamakuru bitandukanye twanabagejejeho hano ndetse no ku mbugankoranyambaga zitandukanye harimo n’iza nyir’ubwite Sugira Ernest bivugwa ko uyu mukinnyi yatijwe n’ikipe ye ya APR FC mu ikipe ya Police FC mu gihe cy’amezi 6, ubuyobozi bw’amakipe yombi bwateye utwatsi aya makuru butangaza ko ntacyo buzi ku itizwa rya Sugira muri Police FC.

Tugendeye kubyo ubuyobozi bw’amakipe yombi bwatangaje, iki cyaba ari igihuha cyakwirakwijwe na Sugira ikosa rikomeye cyane yaba yakoze rishobora gutuma yongera gufatirwa ibihano bikomeye.

Amakuru dukesha FunClub yaganiriye n’abayobozi b’aya makipe yombi aremeza neza ko Sugira atigeze atizwa mu ikipe ya Police FC kuko ngo iyi kipe itigeze igirana na APR FC ibiganiro byo kuba yabatiza uyu mukinnyi.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC aganira na FunClub yagize ati:” Ibyo Sugira abatangarije ni ibinyoma kuko APR FC itigeze imutiza ikipe ya Police FC, ntabwo watiza umukinnyi ahantu batigeze bamutira.”

” Biradutangaje kuko tubibonye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga za Sugira Ernest turumirwa.”

FunClub ivugishije Sugira Ernest imubaza niba yibeshye ku nkuru yatangaje avuga ko twabaza ikipe ya APR FC ibyo yatangaje ari ukuri.

Umunyamabanga mukuru wa Police FC CIP Maurice Karangwa nawekandi yatangarije FunClub ko batigeze batira Sugira Ernest mu ikipe ya APR FC.

Yavize ati, “ Ntabwo Police FC yigeze isaba Sugira mu ikipe ya APR FC kandi APR FC ntabwo yaduha umukinnyi tutasabye kuko bitabaho.” Yongeraho ati, “ Gusa umutoza yatubwiye ko ari umukinnyi mwiza tumubonye yadufasha , twateganyaga kumusaba muri APR FC ariko ntabwo byari byagakozwe.”

Umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt.Col. Sekaramba Sylvestre kandi yavuze  ko Sugira Ernest yatiwe n’amakipe Rayon Sports na Gasogi United agasabwa n’ikipe ya Police FC.

Abajijwe niba koko bari kumutiza muri Rayon Sports, avuga ko bari bategereje gusubiza ikipe ya Rayon Sports ariko ntiyavuga igisubizo bari guha iyi kipe.

“ Igisubizo twari guha Rayon Sports ntabwo nakibabwira ubu tugiye kubanza tumenye impamvu umukinnyi wacu yongeye gukora amakosa arimo no kubeshyera ubuyobozi bw’ikipe ibindi murabomenya nyuma.”

Gusa ngo amakuru yavuye kuri Umwe mu bayobozi bakuru ba Rayon Sports avuga hari icyizere cyinshi ko aratizwa iyi kipe bitewe naho babona ibiganiro byari bigeze.

Sugira Ernest yanze kugira ikindi atangaza kuri aya makuru.

Sugira Ernest yabeshyeye APR FC ko yamutije

Source: FunClub

INKURU YABANJE