December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Musanze: Abagizi ba nabi batemye inka 3 z’umuturage

YASUWE 51 

Inka 3 z’umuturage witwa Murwanashyaka Gilbert zatemwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Ukuboza 2019, mu Kagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Izi nka za Murwanashyaka zatemwe ku mirizo ndetse n’amaguru, amakuru avuga ko ucyekwaho ubu bugizi bwa nabi yaba yatawe muri yombi akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Rudasingwa Agire Fred, yatangaje ko uwitwa Munyampeta Germain, yatawe muri yombi akekwaho gutema izi nka za Murwanashyaka bitewe n’ibibazo bari bafitanye.

Avuga ko Munyampeta yari yigambye ko azagirira nabi Murwanashyaka bitewe n’uko ngo yamwishyuzaga ideni ry’amafaranga by’umwihariko ngo akaba yanagaragaye muri ako gace zatemewemo. Ati “Hari mu ijoro hagati ya saa tatu na saa yine Munyampeta nibwo yazitemye,…”

Mu gihe hari amakuru avuga ko uyu Munyampeta ushinjwa gutema izi nka yatawe muri yombi, aganira na Bwiza.com, umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Umuhoza Marie Michelle, avuga ko aya makuru batarayamenya, ariko bagiye kuyakurikirana.

Mu ijoro ryo 25 Werurwe 2019, hatemwe inka 11 z’umuturage witwa Ndabarinze Kabera utuye mu Karere ka Nyabihu. Abagizi ba nabi bakaba barazisanze mu ishyamba rya Gishwati aho zari zaraye barazitema. Ababonye aya mahano bavuga ko ari ubugome burenze ukwemera, abandi bakavuga ko byabateye ubwoba.

Si ubwa mbere ibi bibaye kuko no mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 25 Kanama 2019, rishyira taliki 26 na bwo mu Mudugudu wa Karambizi, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Mushubati,mu Karere ka Rutsiro nabwo izindi nka 2 z’uwitwa Habanabashaka zaratemwe ndetse hanatabwa muri yombi uwitwa Nkinamubanzi, wakekwagaho kuzitema ngo biturutse ku makimbirane yaturutse kuri telefoni.

Igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda kivuga ko umuntu wese, ku bw’inabi, wica cyangwa agakomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6), ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu ( 300. 000Frw), ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.