December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma yo kurangiza ibihano Sugira Ernest atijwe ikipe ya Police FC

YASUWE 47 

Sugira Ernest rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavu usanzwe anakinira ikipe ya APR FC atijwe ikipe ya Police FC mu gihe cy’amezi 6 asigaye ya shampiyona Nyuma yo gusoza ibihano by’amezi 2 yari yarahawe n’ikipe ya APR FC.

Nyuma y’inkuru zari zimaze iminsi zicicikana ko ashobora kujya mu makipe abiri yashyirwaga mu majwi cyane ariyo Rayon Sports ndetse na Gasogi United byavugwaga ko yananditse isaba ubuyobozi bwa APR FC kubatiza uyu mukinnyi, Sugira atijwe muri Police FC nyuma y’uko ikipe ya APR FC imubwiye ko itazamukoresha mu mikino isigaye ya shampiyona.

Hari amakuru avuga kandi  ko Sugira yifuzaga mbere na mbere kujya mu ikipe izakomeza kumuhemba nk’ibyo yabonaga, ariko akabona n’umwanya wo gukina, kuko APR FC yari yamaze kumenyesha ko itazamukoresha mu mikino yo kwishyura.

Sugira Ernest atijwe muri Police FC amezi 6

Nyuma y’uko impande zombi ziganiriye, APR FC yaje gusaba Sugira Ernest ko yajya mu ikipe ya Police FC, Kuko andi makipe yose yari yamutiye habayeho impamvu zitandukanye kuva ku mpande zombi, zatumye batazemeranyaho.

Police FC ibaye ikipe ya 4 Sugira agiye gukinira hano mu Rwanda nyuma ya AS Muhanga, APR FC na AS KIGALI.