December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Breaking News: Ikipe ya Gasogi United imaze gusinyisha umuzamu Kwizera Olivier(Amafoto)

YASUWE 73 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 nibwo ikipe ya Gasogi United yasinyishije umunyezamu Kwizera Olivier amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’amezi 6 ari imbere.

Kwizera Olivier nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Free State Stars yari amaze igihe nta kipe afite(Free agent), ubu yamaze kuba umukinnyi wa Gasogi United yari isigaranye umunyezamu umwe Cuzuzo Gael.
Kwizera Olivier abaye umukinnyi wa kabiri Gasogi United isinyishije mbere y’uko itangira gukina imikino yo kwishyura ya Shampiyona izakomeza  mu ntangiriro za Mutarama 2020.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda mbere yo kujya mu ikipe ya Free state Starsyo muri  Afrika y’epfo, yatangiye umupira yawutangiye mu buryo bugaragara akinira Isonga FC (2011-2013). Nyuma aza kujya mu ikipe ya APR FC nayo yakiniye imyaka itatu (2013-2016).

Mu rwego rwo kuvugurura imikorere no kongera imbaraga ikipe ya Gasogi United iherutse gusezerera abakinnyi batandatu barimo n’umunyezamu ibaziza ko batitwaye neza mu gihe bari bamaranye nayo ndetse inashimira batanu bitwaye neza mu gice cyambere cya Shampiyona, ubu bikaba bigaragara ko yatangiye kongeramo amaraso mashya yitegura igice cya Kabiri cya Shampiyona(Second Leg)

Kwizera Olivier aje asanga Gasogi United ku mwanya wa 10 n’amanota 19 kuko babashije gutsinda imikino ine ,banganya irindwi (7) batsindwa ine (4). Gasogi yinjije ibitego 17 bayinjiza 16 ikaba izigamye igitego kimwe.