December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore igisubizo cya Van Dijk ku bibaza umukinnyi mwiza hagati ya Mane na Salah

YASUWE 43 

Virgil Van Dijk mugariro wa Liverpool uherutse kurangiza ku mwanya wa 2 mu bahatanira Ballon d’Or 2019, yabajijwe ku mukinnyi mwiza hagati ya bagenzi be bakinana mu ikipe ya Liverpool aribo Sadio Mané na Mohammed Salah.

Van Dijk wagaragaje impinduka nyinshi  mu ikipe ya Liverpool yaganiriye n’ikinyamakuru Al Kass agitangariza ko nubwo bigoye guhitamo umukinnyi mwiza hagati ya Mane na Salah ariko akunda uyu munya Senegal bamaze igihe kinini bakinana.

Virgil yagize ati “Mane na Salah,biragoye guhitamo.Nasubiza ko ntabasha guhitamo kuri ibyo.Ariko mbaye uhitamo nahitamo,Sadio Mane kubera ko ariwe tumaze igihe kinini dukinana.

Mane na Virgil bakinannye mu ikipe ya Southampton mbere y’uko bahurira mu ikipe ya Liverpool.Uyu myugariro w’Umuholandi niwe wayigezemo nyuma muri Mutarama 2018.

Virgil yahinduye bikomeye ubwugarizi bwa Liverpool kuko kuva yayigeramo yatwaye igikombe cya UEFA Champions League ndetse nta gihindutse izegukana shampiyona iheruka 1990.

Biragoye guhitamo umukinnyi mwiza hagati ya Sadio Mane na Mohammed Salah.