November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abafite inzu zanditseho “Towa” bazisenyere badategereje abazabafasha kuzihirika – Minisiti Gatete Claver

YASUWE 42 

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abatuye mu nzu zashyizweho ikimenyetso cya ‘Towa’ [X] cyerekana ko aho ziri hadakwiye guturwa, kuzivamo mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rya Noheli ya 2019 igatwara ubuzima bw’abaturage 12 ndetse igasiga isenye inzu 113, Guverinoma yibukije abatuye mu mu nzu ziriho ikimenyetso ’X’ kizwi nka ’towa’ kuzivamo hirindwa ko hagira abo ibiza bizisenyeraho.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, yavuze ko niba hari n’ukeneye ubufasha yabusaba, by’umwihariko abari mu nzu zanditseho X ntibategereze ko ibyago bibagwira.

Ati “Turimo gufasha abantu, ariko n’abanyarwanda bakwiriye kubyumva ko bibafitiye akamaro, turashaka ubuzima bwabo n’abo barashaka ubuzima bwabo, niyo mpamvu nk’izo nzu abayobozi bagiye bakavuga ngo izi nzu ntabwo zakabaye zihari, iri mu gishanga ishobora kumuteza ibibazo bagashyiraho X ni ukuvuga ngo rero wowe wakabaye uvamo, ahasigaye niba hari icyo ushaka gufashwa wafashwa ariko kandi wavuye muri iyo nzu utakiyibamo.”

Yakomeje avuga ko ku bijyanye no kuzisenya bene zo bakabaye banabyikorera badategereje ko zisenywa n’abandi.

Ati “Mu by’ukuri umuntu utuyemo [Inzu yanditseho X] aba akwiye gutegereza ngo hagire umuntu uza kumusenyera? Yakabaye avamo ku bwo kuramira ubuzima bwe, kuko nubwo yafashwa ariko niwe wakabaye afata iya mbere, akabanza akava muri iyo nzu, aho kugira ngo imugwire, kuko ni ubuzima bw’abanyarwanda, ni ubuzima bwe dushaka kugira ngo tumufashe, n’abandi bamufasha ariko niwe ukwiriye gufata iya mbere, kugira ngo asenye n’iyo nzu atagombye kuza gusenyerwa n’undi muntu uvuye ahandi.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane taliki ya 26 Ukuboza 2019, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko Umujyi wa Kigali uri muri gahunda yo kwegera abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ngo bahimuke.

Yavuze ko abatuye mu nzu zimeze nabi batakomeza kuzibamo, ko bibaye ngombwa banakwitabaza Umujyi wa Kigali ukabafasha.

Ati “Niyo mpamvu twahoze tuvuga tuti umuntu wese ubona yugarijwe n’amazi na we ubwe, bataramugeraho atabaze, baze bamwimure bari muri iyo gahunda y’uko tubegera tubashakira aho bagomba kujya ntabwo ari ukuvuga ngo turategereza ko inzu ye yangirika nubona inzu yasadutse, nubona amazi yamwuzuranye aho kugira ngo arwane ayasohora natabaze rwose bamwegere.”

Yakomeje ati “Nongere nkangurire buri muntu wese wumva ko atuye ahantu nk’aho, ntategereze ko urukuta rumugwaho nibagerageze baveyo nk’icyo kibazo twabonye Kimisagara ni uko yaguye [Inzu] hejuru yabo kandi babibonaga ko iri kujojoba.”

Mu Mujyi wa Kigali habarurwa ibikorwa 7222 bigomba kwimuka; birimo inzu, ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda biri mu bishanga byo mu Muyji wa Kigali. Inzu zimaze kuvamo zigera kuri 3600.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko imvura izakomeza kugwa kandi ikibanda aho yaguye mu ijoro rya Noheli ya 2019.