December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Makanyaga na Mariya Yohana bashimiwe na Televiziyo Rwanda nka bamwe mu bahanzi b’ibihe byose

YASUWE 63 

Makanyaga Abdoul na Mariya Yohana bashimiwe na Televiziyo Rwanda nka bamwe mu bahanzi b’ibihe byose kandi bakanyujijeho mu muziki w’u Rwanda kuva mu myaka yo hambere.

Aba bahanzi babishyikirijwe amashimwe yabo na Televiyo y’igihugu binyuze mu kiganiro Versus, agashami gashya kacyo kiswe “Legends Awards”.

Ni ubwa mbere ibi bihembo bitanzwe, ku ikubitiro bikaba byagenewe Makanyaga na Mariya Yohana mu kiganiro cyatambukijwe kuri Televiziyo Rwanda, mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2019.

Iki kiganiro cyari cyatumiwemo abandi bantu bafite aho bahuriye n’umuziki, Makanyaga Abdoul na Mariya Yohana babanje kuganiriza abari aho, urugendo rwabo mu muziki.

Nyuma yo kuganira n’abari batumiwe muri iki kiganiro Lucky Nzeyimana, wari uyoboye ikiganiro yasabye itsinda ry’abacuranzi bo muri Symphony Band kuririmbira abatumirwa.

Iri tsinda rigizwe n’abarangije kwiga umuziki ku Nyundo ryahisemo kuririmba indirimbo ebyiri zirimo Intsinzi ya “Mariya Yohana” na “Uri mwiza” ya Makanyaga Abdoul.

Umunyamakuru yahamagaye abari batumiwe bigira imbere ubundi bafatanya gushyikiriza igihembo aba bahanzi bari bitabiriye iki kiganiro.

Makanyaga na Mariya Yohana bashyikirijwe ibihembo byabo ubundi bakatana umutsima n’abari batumiwe mu kiganiro mu rwego rwo kwizihizanya Noheli banifurizanya umwaka mushya muhire.

Aba bahanzi bashimiye RBA yatekereje igikorwa nk’iki, Makanyaga yagize ati” Kuva cyera hakinariho icyitwaga ORINFOR bakoreshaga ibihangano byacu,  ariko badashobora no kugira gutya ngo badushimire akazi twabaga twakoze.”

Iki gihembo cyishimiwe bikomeye n’aba bahanzi bavuze ko ari isura nziza babonye y’uko mu myaka iri imbere umunyamuziki azaba ari umuntu w’agaciro muri sosiyete cyane ko ibyo azaba akora bizahabwa agaciro.

Lucky Nzeyimana umunyamakuru wa RBA wateguye iki gikorwa yabwiye IGIHE ko bahereye kuri aba bahanzi,  ariko bitewe n’uko bizajya biba buri mwaka, ubutaha hazashimirwa n’abandi mu rwego rwo kuzirikana uruhare bagize mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda no gususurutsa abanyarwanda binyuze mu muziki.

Iki kiganiro cyari cyatumiwemo abantu batandukanye barimo Bruce Melodie, Mr Kagame, Yvanny Mpano, Lucky Coco, Producer Nicolas, n’abandi banyuranye banarimo abashoramari biyemeje gushora ayabo mu muziki w’u Rwanda.