December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amahirwe yasekeye aba ’Local Defense’ 2 barushije abandi kurasa Perezida Museveni ahita abagira abarinzi be

YASUWE 80 

Amakuru avuga ko ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa n’imyitozo by’abasirikare bo mu mutwe wa Local  Defense bagera ku 6000 kuri uyu wa 21 Ukuboza 2019, Perezida Museveni yahembye babiri muri bo kuba abarinzi be bihariye.

Uyu muhango wabereye muri Kaweweeta mu karere ka Nakaseke, aho aba ba Local Defense batorejwe baturutse mu duce dutanu; Jinja, Kampala, Wakiso Mukono na Iganga.

Aba batojwe ari  6000 bari bamaze ibyumweru 16 bahabwa imyitozo ya gisirikare irimo kurasa/kumasha.

Perezida Museveni yanyuzwe n’ubuhanga uyu mutwe w’abasirikare bagaragaje, maze afatamo babiri bahize abandi mu kumasha (target shooters), abinjiza mu mutwe umurinda nk’Umukuru w’Igihugu.

Aya makuru abaye ari impamo, Leta ya Uganda yaba ikomeje kongera ingufu n’amaraso mashya mu gisirikare cyayo muri iki gihe umutekano w’akarere utifashe neza.

Uganda irasa n’aho yitegura bihagije urugamba kuko icyegeranyo kivuga ku bya gisirikare giherutse gusohoka, kivuga ko iki gihugu cyabaye icya 15 ku isi n’icya 14 muri Afurika, kiba icya 1 mu karere byongereye ingengo y’imari yabyo cyane mu bya gisirikare ku mpuzandengo ya 76%  ingana n’asaga miliyoni 500 y’amadolari y’Amerika. Abatari bake bakaba badashira amakenga ku cyaba cyihishe inyuma y’iyi myiteguro nk’uko Daily monitor dukesha iyi nkuru yabitangaje .

Byavuzwe ko iki gihugu kirimo  gukora imyitozo kibifashijwemo n’ingabo z’Ubufaransa, zikaba zibigisha kurwanira mu misozi. Uganda yatangaje kandi ko igiye gutoza abahoze mu nzego z’umutekano bose (abademobe), bagahabwa ubushobozi ku buryo bahora biteguye gutabara aho rukomeye.

Hahinduwe umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, diviziyo y’Ingabo zirinda urubibi ruhuriweho na Uganda, RDC n’u Rwanda na yo ihabwa umuyobozi mushya. Mu minsi ishize, Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yatangaje ko Uganda igiye kwinjizam mu gisirikare abashya bagera ku 4000.