December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Haruna Niyonzima wakiniraga ikipe ya AS Kigali asubiye mu ikipe yahozemo ya SC Young Africans

YASUWE 46 

Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru byo mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Tanzania ni uko umukinnyi Haruna Niyonzima wakinaga mu ikipe y’Abanyamugi AS KIGALI amaze gusinya amasezerano amusubiza mu ikipe ya Young  Africans yo mu gihugu cya Tanzania.

Haruna Niyonzima asubiye muri Young Africans

Ibi byemejwe kandi n’ikipe ya Young Africans babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye bagaragaza haruna yifotoza n’umwambaro w’iyi kipe.

Haruna Niyonzima wari usigaje amezi 5 ku masezerano yasinyiye ikipe ya AS Kigali asubiye mu ikipe ya Young Africans yakinnyemo imyaka igera kuri 6 kuko yabaye muri iyi kipe kuva muri 2011 kugeza muri 2017 aho yaje kuyivamo akanyura mu ikipe ya Simba SC umukeba ukomeye cyane wa Young Africans mu gihugu cya Tanzania, muri Simba naho ntiyahatinze kuko yahise aza mu Rwanda aribwo yahise asinya amaseerano mu ikipe ya AS Kigali.

Ubu Haruna Niyonzima yamaze kwemeranya n’ikipe ya Yanga Africans ko agiye kuyikinira mu gihe kingana n’amezi 6 ariko ashobora kwiyongera, bikaba biteganyijwe ko Haruna azerekeza muri Tanzania mu cyumweru gitaha nyuma gukina umukino usoza igice cyambere Shampiyona y’u Rwanda(First Leg) kuri uyu wa gatanu ubwo bazakina n’ikipe ya  Heroes.

Ibiganiro hagati ya Haruna n’ikipe ya Young SC byarangiye hakaba hasigaye ubwumvikane hagati ya Haruna n’ikipe ya AS Kigali yakiniraga, amakuru dukesha ikinyamakuru cya RedBlueJD aremeza ko Haruna azahabwa  10.000$ bihwanye na miliyon icyenda n’ibihumbi magana ane ma kumyabiri na bitanu 9,425.000 RWF, aho biteganyijwe ko Haruna azakina umukino w’ishiraniro uzahuza ikipe ya Yanga ndetse na Simba SC yahozemo uzaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Haruna Niyonzima arakunzwe cyane mu ikipe ya Young Africans ndetse no mu gihugu cya Tanzania, kuko mu myaka irenga 6 yayimazemo yayifashije gutwara ibikombe 4 bya Shampiona, ibikombe 2 by’igihugu, atwara CECAFA Kagame Cup ebyiri ndetse anafasha Yanga kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup kabiri kose.