December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Kagame ati: “Ibikorwa by’abashaka kuduhungabanyiriza umutekano turabigerereye “

YASUWE 56 

Ibi ni bimwe mubyo Perezida paul Kagame yagarutseho kuri uyu wa kane taliki ya 19 Ukuboza 2019, ubwo yatangizaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 17, ubwo yavugaga ko abashaka guhungabanya umutekano w’ u Rwanda bibeshya kuko n’abamaze iminsi basakuza ngo bazatera u Rwanda ibikorwa byabo bigezwe kure biburizwamo.

Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Ntabwo ari benshi, ariko ni ibikorwa bya bake bibi bigaragara ko ari byinshi, abagerageza guhungabanya umutekano wacu murabizi, mubimazemo nk’imyaka ibiri ishize ariko nabyo navuga ko tubigerereye kandi n’uko abantu bafite amatwi ntibumve, bafite amaso barerekwa ntibabone, ngira ngo ibyo byari bikwiriye kuba bibonwa na buri wese, ko twagiye tubabwira ko ari uko bizagenda, uko byagenze niko bizagenda.”

Hari benshi mbona mu makuru baba bavuga, ariko hari na benshi mubona mu makuru ko bafashwe bari muri ibyo. Ababa batagize amahirwe yo gufatwa nabo ubwo nibo baba bahisemo aho bajya, ubundi twebwe twahamagarariye abanyarwanda aho baba bari hose ko bataha bakaza mu gihugu cyabo twese dusangiye, niba ari impaka tukajya impaka niba ari uburenganzira bumva bafite bifuza kugezwaho bikaganirwa tukareba icyakorwa.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda mbere na mbere, dukwiye umutekano, umutekano na none niwo twubakiraho, niwo utuma buri wese ashobora gukora imirimo ye, niwo utuma igihugu kiba nyabagendwa, ku banyarwanda ba nyiracyo cyangwa se ku basura u Rwanda.

Ndabivugira impamvu ebyiri za ngombwa, impamvu ya mbere ni amateka yacu y’igihe kirekire ndetse avamo n’ibindi byinshi byatumye abanyarwanda ubuzima bwabo, igihugu cyose gihungabana kibura abacyo, turifuza kubisiga inyuma yacu nk’amateka no kubikuramo imbaraga z’uko aho tugana nta byazagaruka by’aho tuvuye.

Impamvu ya kabiri, mu bibazo tuba tugomba gukemura buri gihe, uko igihugu kigenda gitera intambwe kigana imbere, ntihabura ibigaragara ko na none biba bishobora guhungabanya umutekano wacu, bikaba byadusubiza inyuma.

Iby’umutekano navuga ko byagenze neza kubera ubufatanye bw’abanyagihugu, ndagira ngo mbashimire bafatanyije n’inzego z’umutekano.

Muri Mata uyu mwaka nibwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe Iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo, bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abo bombi inkuru y’ifatwa ryabo yabaye kimomo mu Ukuboza 2018, ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Uyu mwaka kandi nibwo Nsabimana Callixte ‘Sankara’, yatawe muri yombi. Uyu yamenyekanye ubwo mu ijwi ry’umutwe wa FLN, yigambaga ibitero by’abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye abaturage mu Murenge wa Nyabimata babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.

Yigambye kandi igitero cyo kuwa 10 Kamena 2018, ubwo amabandi yitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, yateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyikirije u Rwanda abarwanyi 291 bo mu mutwe w’iterabwoba ururwanya wa CNRD, baherutse gufatirwa mu bitero bikomeje kugabwa ku mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Perezida Kagame yakomoje kuri aba bafashwe bari mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko ntawe igihugu kigeze giheza ishyanga ahubwo gihora iteka kibahamagararira gutaha bagafatanya n’abandi kucyubaka.

Ati “Ubundi twebwe twahamagariye Abanyarwanda aho bari hose, uko baba batekereza kose, icyo bifuza icyo ari cyo cyose, bataha bakaza mu gihugu cyabo twese dusangiye, niba ari impaka tukajya impaka, niba ari uburenganzira bumva bafite bifuza kugezwaho, ibyo nabyo bikaganirwa tukareba icyakorwa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri rusange iby’umutekano byagenze neza ku bufatanye n’abatuye igihugu bagira uruhare runini bafatanyije n’inzego z’umutekano n’abashinzwe kurinda ubusugire bwacyo.

Uretse abatawe muri yombi, uyu mwaka usize amarira n’imiborogo mu bashishikajwe no guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko ibitero by’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bimaze guhitana benshi.

Barimo Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; Gen Musabyimana Juvénal uzwi nka Jean Michel Africa wayoboraga RUD Urunana n’abandi.

Photos: Igihe