Breaking News: Leta y’u Rwanda imaze kwakira icyiciro cya 2 cy’inkingo za Covid-19

Kuri uyu wa Gatatu mu masaha ya mugitondo nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe muri gahunda ya Covax igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye aho byitezwe ko nyuma y’izi ruza kwakira izindi zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech.

Kuri uyu mugoroba nibwo  indege ya kompamyi ya KLM itwaye icyicyiciro cya 2 cy’inkingo 102,960 zo mu bwoko bwa Pfizer, yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Soma inkuru yabanje: Rwanda: Igikorwa cyo gukingira Covid-19 kiratangira muri iki cyumweru, dore abazahabwa inkigo bwa mbere.

AMAFOTO:

 

Yanditswe na Theophile Bravery @www.rwandanews24.rw

 

Rwanda: Igikorwa cyo gukingira Covid-19 kiratangira muri iki cyumweru, dore abazahabwa inkigo bwa mbere.

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe muri gahunda ya Covax igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye aho byitezwe ko nyuma y’izi ruza kwakira izindi zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara nyuma yo kwakira izi nkigo, yatangaje ko igikorwa cyo gukingira kizatangira kuri uyu wa Gatanu. Ni mu gihe kuri uyu wa Kane inkingo zitatangira koherezwa mu bitaro by’uturere no mu bigo nderabuzima bigera kuri 508 biri hirya no hino mu gihugu. 

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje ivuga ko izi nkingo ibihumbi 240 biteganyijwe ko zizakingira abantu bagera ku 171,480, buri wese akazajya ahabwa doze ebyiri . Ku ikubitiro hakazakingirwa abantu bigaragara ko bafite amahirwe menshi yo kwandura Covid-19.

Muri abo bazabanza gukingirwa, harimo: Abakora mu nzego z’ubuzima, Abantu bari hejuru y’imyaka 65, abarwaye indwara za karande zishobora gubazahaza igihe icyo aricyo cyose, nka: Diayabeti, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero, abafite ubumuga  ndetse n’abandi bakozi bari ku isongo(Frontline) mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Ngamije Daniel yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira izi nkingo zakozwe n’inganda nka AstraZeneca na Pfizer muri gahunda ya COVAX y’ibihugu yashyizweho mu rwego rwo gusaranganya inkingo za Covid-19. Daniel yakomeje ashimira indi miryango mpuzamahanga nka UN Family, GAVI funders ndetse n’inganda zabigizemo uruhare kugira ngo bigerweho.

Minisitiri kandi yavuze ku u Rwanda rufite intego yo kuba rwakingiye 30% by’abaturage bose mu mpera z’umwaka wa 2021, na 60% mu mpera za 2022.

Amafoto ubwo u Rwanda rwakiraga inkingo ku kibiga k’indege cya Kigali.

 

 

Yanditswe na Theophile Bravery @www.rwandanews24.rw

AMAFOTO: Uko umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Padiri Rugirangoga Ubald wagenze.

Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

Centre Ibanga ry’Amahoro, ni agasozi gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

Ibikorwa byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo ibyorezo n’izindi zabaga zarabaye akarande, Padiri Ubald ntabwo yabikoreraga mu Rwanda gusa kuko n’umunsi yandura Coronavirus ari nayo yaje kugeza ku rupfu rwe yari amaze iminsi muri Amerika mu bikorwa by’amasengesho.

Uretse muri Amerika, Padiri Ubald yatumirwaga henshi mu bihugu by’amahanga mu bikorwa byo gusengera abarwayi no kubibutsa ko abantu bose ari bene mugabo umwe bakwiye kubana mu mahoro n’urukundo.

Ni nayo mpamvu umuhango wo kumuherekeza iyo bitaza kuba icyorezo cya COVID-19, wari kwitabirwa n’ingeri nyinshi z’abantu baturutse imihanda yose haba mu Rwanda no hanze yaho.

AMAFOTO:

Umunyamerika Katsey Long yari amaze imyaka irenga 12 ari inshuti ya hafi na Padiri Ubald
Abantu badandukanye bashenguwe n’urupfu rwa Padiri Obald

Musanze: Umusore wavuye iwawa yishe abantu babiri abateye icyuma, ahita atoroka

Ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, abantu babiri batewe icyuma, umwe ahita apfa undi agwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri azize ibikomere, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko byabereyemo.

Amamaza kuri Rwandanews24 ku giciro cyiza.

Ubwo bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Gakoro Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, nyuma y’ubushyamirane bwabanje kubera mu rugo rw’umuturage yahinduye akabari, bugahuza umusore witwa Ndashimye Olivier na Ndungutse Aimble.

Abo bombi baje gutaha bari kumwe n’abandi bantu babiri, bageze mu nzira bongera gushyamirana ari naho uwo witwa Ndungutse Aimable bikekwa ko yafashe icyuma yari yitwaje agitera Ndashimye Olivier mu nda ahita ahasiga ubuzima.

Uyu musore kandi ngo yagerageje gutera icyuma undi mugore wari uhetse umwana maze kiramuhusha.

Abaturage baganiriye na KT Radio dukesha iyi nkuru, bavuze ko babonye amujomba icyuma munda ubwo amara agahita avamo abagiye gutabara nabo akaba yashakaga kubasonga icyoma ngo asanzwe agendana mu buzima bwe bwa buri munsi, gusa ngo ntihazwi impamvu uyu musore wari umaze iminsi mike avuye mu Kigo Ngororamuco cya IWAWA ahorana icyuma.

Murekatete Triphosie Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko yemeje aya makuru, gusa avuga ko uwakoze icyaha agishakishwa kugira ngo akurikiranwe. Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage kwitwararika, bagatanga amakuru ku gihe, bakubahiriza amabwiriza yashyizweho kandi bakanagira umuco wo kuvugisha ukuri.

Mu gihe uwakoze icyaha agishakishwa, imiryango y’abishwe iri mu mihango yo gushyingura.

 

Yanditswe na Theophile Bravery @www.rwandanews24.rw

Idamage Iryamugwiza Yvonne aragezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruzatangira kuburanisha Idamange Iryamugwiza Yvonne ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bine akurikiranyweho.

Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo ashishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa Kane guhera saa mbili za mu gitondo azatangira kuburana yisobanura ku byaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside hamwe n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Uretse icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa bikekwa ko yakoze ubwo Polisi yari igiye kumuta muri yombi maze agasingira umupolisi akamukubita icupa mu mutwe, ibindi byose bishingiye ku biganiro yanyuzaga kuri Shene ye ya Youtube.

Dore izindi nkuru zabanje:

RIB igiye gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ya Idamange

Kubera inyungu z’ubutabera Idamange azanasuzumishwa indwara zo mu mutwe – Dr Murangira

Umugabo wa Idamange upfobya Jenoside yitandukanyije na we IBUKA isaba ko akurikiranwa

Habonetse ibyangombwa simusiga bigaragaza ko Paul Rusesabagina ari umunyarwanda.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina ndetse n’abandi bayoboke b’umutwe wa FLN rwakomeje kuvugisha benshi, cyane cyane ku ngingo y’uburyo kuva ku munsi wa mbere uyu mu Nyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi, yahakanye yivuye inyuma ko atari umunyarwanda.

Ibi  byagarutsweho mu iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021 aho Rusesabagina yavuze ko atari ‘Umunyarwanda’, anabishingiraho avuga ko Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha bijyanye n’iterabwoba akurikiranyweho, kuko ari Umubiligi.

Icyo gihe yavuze ko kuva yava mu Rwanda atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano [mu Rwanda] mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.’’

Yavuze ko u Bubiligi bwaje kumuha ubwenegihugu mu 2000 ariko ubw’Ubunyarwanda ntiyabusubiranye.

Ati “Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n’amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi.’’

Mu gukomeza gushimangira ko atari Umunyarwanda, Rusesabagina wayoboye Impuzamashyaka ya MRCD/FLN abajijwe ibyangombwa bimuranga, yavuze ko afite indangamuntu imwe na pasiporo imwe kandi na byo by’u Bubiligi.

Nubwo atangaza ibi ariko ibimenyetso simusiga bigaragaza ibindi. Hari inyandiko iriho umukono w’uyu mugabo dufitiye kopi.

Muri iyi nyandiko yo kuwa 26 Nyakanga 2004, Rusesabagina yandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka arusaba Pasiporo nshya ngo kuko indi yatakaye.

Iyo baruwa iri mu Kinyarwanda igira iti “Mbandikiye iyi baruwa mbasaba urwandiko rwa’abajya mu mahanga (Passport), iyo nari nsanzwe ntunze No A003469 yaratakaye”.

Ku mugereka w’iyo baruwa ayiherekesha icyangombwa cya Parike y’u Bubiligi gisobanura ko Pasiporo ye koko yatakaye. Icyo gihe yishyuye amafaranga ibihumbi 50 Frw yasabwaga kugira ngo ahabwe pasiporo nshya.

Rusesabagina yanditse ibaruwa avuga ko indi Pasiporo ye yatakaye bityo akwiye guhabwa indi

Ni ko byagenze, kimwe n’undi munyarwanda wese ushaka ibyangombwa, yahawe pasiporo nshya ifite nimero PC 009914, yagombaga kurangira ku wa 29 Nyakanga 2009.

Nta hantu na hamwe Rusesabagina yigeze avuga ko yasabye Pasiporo nshya ubwo yari mu Rwanda mu 2004 ahubwo inshuro zose mu rukiko yumvikanishaga ko iyo yari afite yayishyikirije u Bubiligi.

Inyandiko zigaragaza kandi ko ibaruwa yaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga isaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka gufasha Rusesabagina agahabwa Pasiporo nshya.

Iyo baruwa yanditswe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hari aho igira iti “Ari ino mu Rwanda akaba yifuza gusubira aho atuye afite pasiporo nshya asaba”.

Grégoire Karambizi wayanditse amenyesha uru rwego rw’Abinjira n’Abasohoka ati “Nizeye ko muzabimutunganyiriza”.

Umwunganizi we mu by’Amategeko, Me Gatera Gashabana, mu iburanisha ryo ku wa 26 Gashyantare 2021, yavuze ko ibijyanye n’ubwenegihugu bwe, bizitabwaho n’izindi nzego.

Ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nk’uko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

Biteganyijwe ko ku wa 5 Werurwe 2021 aribwo urukiko ruzongera kuburanisha Rusesabagina ku nzitizi yatanze zituma adashobora kuburanishwa mu mizi.

 

Icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yakoze iyo bwabaga imufasha kugira ngo abone Pasiporo

 

Zimwe mu nyandiko Rusesabagina yujuje zisaba Pasiporo nk’Umunyarwanda
Iyo Pasiporo Rusesabagina yavugaga ko yabuze, yarangije igihe mu 2001
Yerekanye n’icyangombwa yahawe n’inzego z’u Bubiligi kigaragaza ko Pasiporo yari asanganywe yabuze
Inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi 50 Frw yasabwaga yayatanze atagononwa

 

Ghana: Perezida arasaba abaturage kwemera gukingirwa Covid19 kuko inkingo zitaje kwica abanyafrika

Mugihe Ghana igiye gutangira gahunda yo gukingira Covid-19, perezida w’iki gihugu yashishikarije abaturage kwemera kuruterwa kuko rutaje kumaraho abanyafurika, nk’uko ngo hari amakuru y’impuha abivuga.

 Ibihugu 24 bya Afrika vuba aha biragezwaho inkingo za Covid-19 zo muri gahunda ya Covax ishyigikiwe na UN/ONU. Ibyo bihugu birimo Nigeria na Kenya bizagerwaho n’izi nkingo ejo kuwa kabiri taliki ya 2 Werurwe 2021.

Côte d’Ivoire uyu munsi kuwa mbere taliki ya 1 Werurwe 2021 niyo yabaye igihugu cya mbere muri Afrika cyatangiye gukingira abantu inkingo zakigezeho zo muri gahunda ya Covax.

Mugihe Ghana igiye gutangira gukingira, Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko hari abagishidikanya ubushobozi bw’urukingo, n’abandi bemera ko izi nkingo zakozwe ngo zimareho Abanyafurika, yavuze ko ibi atari ukuri.

Pereizda Akufo n’umugore we biteganyijwe ko uyu munsi kuwa mbere baterwa urukingo, mbere y’uko gahunda ngari yo gukingira itangira mu gihugu ejo kuwa kabiri.

Kuwa kabiri, Kenya yo izakira doze miliyoni 1.25 z’inkingo za AstraZeneca Oxford kandi byitezwe ko gukingira bizahita bitangira, nk’uko minisitiri w’ubuzima Mutahi Kagwe abivuga.

Nigeria nayo izakira doze miliyoni 3.92 z’inkingo ibe igihugu cya gatatu izi nkingo za Covax zizaba zigezeho.

Urukingo rwa AstraZeneca ruzwi kandi nka Covishield mu India, aho doze zagejejwe muri Ghana zakorewe

Rusizi: Umugororwa yarashwe arapfa agerageza gutoroka gereza

Umugororwa w’imyaka 24 witwa Daniel wari ufungiye muri Gereza ya Rusizi warashwe ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize arapfa, mu Murenge wa Kamembe hafi y’Ibiro by’Akarere ahitwa ku KACYANGUGU.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa  n’abagororwa ntacyo ruratangaza ku cyatumye iriya mfungwa iraswa, ndetse niba nta bundi buryo bwari gukoreshwa ngo ifatwe itarashwe ngo ipfe.

Amakuru avuga avuga ko Daniel yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine.

Perezida Kagame yigeze gusaba inzego z’umutekano kutarasa abaturage

Umwe mu baturage batanze ibibazo ubwo Perezida Kagame yahaga Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ikiganiro, yamubajije icyo avuga ku nzego z’umutekano[icyo gihe havuzwe Polisi by’umwihariko] zirasa abaturage bagapfa.

Iki kiganiro cyatambutse tariki 06, Nzeri, 2020. Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zifite ubushobozi n’ubumenyi bwo kuba zafata uwo ari wese zikurikiranye ho icyaha runaka bitabaye ngombwa ko araswa. Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zatojwe bihagije ku buryo zishobora gufata uwo ari we wese niyo yaba ari ruharwa(hardcore criminals) bitabaye ngombwa ko araswa.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bari bamuteze amatwi ko abarasa abantu babikora ku giti cyabo, ko bitakwitirirwa urwego runaka kuko rutaba ari rwo rwabimutumye, cyangwa ngo bibe ari igikorwa gisanzwe kimenyerewe.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame natwe buratureba

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa  CG George Rwigamba yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko ubutumwa Perezida Kagame yahaye Polisi bwo kutarasa abantu nabo bubareba[abo muri RCS].

Umuyobozi Mukuru wa RCS CG George Rwigamba

Icyo gihe yagize ati: “ Inama za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nizo  kandi ni nziza. Rwose zadufasha cyane ariko nakubwira ko umuntu araswa biturutse ku mimerere[circumstances] yashatse gutorokamo.”
CG Rwigamba yavuze ko hari abagororwa baba bumva ko aho bari atari ho bari bakwiye kuba bari, ahubwo ko ibyiza ari uko batoroka.

Yavuze ko iyo bibaye ngombwa ko umugororwa araswa, rimwe na rimwe ntapfe kandi nawe yemera ko bibabaza umuryango w’uwarashwe ariko akavuga ko hari igihe biba ngombwa nk’uko Taarifa dukesha iyi nkuru yabyanditse.

 

 

Nyanza: Abantu 2 bafatanywe magendu irimo n’ibitenge 456

 Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana yafashe uwitwa Ukwigize Daniel  w’imayaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28. Bafatanwe magendu y’ibitege 465, ikarito irimo  litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi. Bari babitwaye mu modoka ifite Pulake 9792AB22 yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari naho bari bakuye ibyo bicuruzwa ahitwa i Bukavu, bakaba barafashwe ku wa gatanu taliki ya 26 Gashyantare 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, bahagaritse imodoka bayisatse bayisangamo biriya bicuruzwa.

SP Kanamugire yagize ati” Bariya bantu ubundi ni abo mu Karere ka Rusizi ariko ibicuruzwa bari babikuye i Bukavu muri Congo. Baraje bageze mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana abapolisi barabahagarika barabasaka basanga mu modoka bafitemo ibitenge 465 bidasoreye, litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi byose batabitangiye imisoro.”

Magendu yari igizwe n’ibitenge 465, ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi na litiro 5 za Divayi.

SP Kanamugire yavuze ko ibyo bicuruzwa byari ibya Ndayiragije Miliam, Ndayiragije avuga ko yari agiye kubiranguza mu bacuruzi bo mu Karere ka Ngororero  naho Ukwigize Daniel we yari yamuhaye akazi ko kumutwara.

Yagize ati  “Abapolisi bamaze kubona ukuntu bimwe muri biriya bicuruzwa bari babihishe munsi y’intebe bagize amacyenga ko ari magendu, Ndayiragije bamusabye imisoro y’ibyo bicuruzwa yerekana inyemezabwishyu y’ibitenge 462 naho ibindi bitenge 465 ntabwo yari yabisoreye. Ibizingo 25 by’insinga ndetse na divayi nabyo ntabwo byari byasorewe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko abibutsa ko abakora ibyo baba basubiza inyuma Igihugu.

Ukwigize Daniel na Ndayiragije Milliam bafatanywe magendu

Ati “ Ni kenshi abaturarwanda  cyane cyane abacuruzi basobanurirwa ko imisoro ariyo yubaka Igihugu bityo bagakangurirwa gusorera ibicuruzwa byabo kandi bagasorera ku gihe kandi bakirinda magendu. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura no kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko tunakangurira abaturage kujya baduha amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bya magendu.”

Imodoka n’ibicuruzwa byahise bijyanwa ku biro by’ ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu riherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Gatsibo: Ishuri rya Gakoni ryari ryarafunzwe kubera imyigaragambyo ryafunguwe, 17 birukanwa burundu

Nyuma y’Ibyumweru bibiri ishuri ryisumbuye rya Gakoni Adventist College rifunzwe by’agateganyo kubera hari abanyeshuri bari bateje imyigaragambyo, Akarere ka Gatsibo karatangaza ko ubu abanyeshuri bagarutse ku ishuri kugira ngo bakomeze amasomo, usibye 17 birukanywe burundu.

Tariki 9 Gashyantare abanyeshuri bose bo muri iki kigo barigaragambije bamenagura ibirahure by’aho barara, ku mashuri ndetse no ku biro by’ishuri babitewe nuko hari umunyeshuri wari umaze gusohorwa mu kigo na polisi.

Iyi myitwarire ni yo yatumye iki kigo gifungwa kugira ngo kibanze gisubizwe kuri gahunda, ndetse 16 bahise batangira gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Iki ikigo giherereye mu Murenge wa Murambi kibarizwamo abanyeshuri 376, ariko 88 muri bo ni bo banyarwanda gusa, naho abandi 288 bakomoka mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri Gihembe na Nyabiheke.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagiranye na MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru yavuze ko abanyeshuri batangiye kugaruka mu kigo kuwa gatanu tariki 26 Gashyantare, ndetse bose bagomba kuba bari mu kigo bitarenze ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 27 Gashyantare.

Yavuze ko muri 16 bari bari gukurikiranwa na RIB ku bwo guteza imyigaragambyo, umunani bamaze kurekurwa, kubera ko batarageza imyaka 18 kandi amategeko ateganya ko badashobora gukurikiranwa bafunze.

Yagize ati “16 twafashe icyemezo cyo kubirukana burundu ntawuzagaruka mu kigo. Ubutabera buracyabakurikirana ariko bose hamwe uko ari 16, na nyirabayazana wa 17, bose barirukanwe.”

Yakomeje avuga ko hari n’ibyo basabye ubuyobozi bw’ikigo gukora, harimo gusana ibyari byangiritse, kuri ubu barabikoze, ariko nabo bakozemo amavugurura, dore ko uwari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bamaze gushyiraho undi, uwushinzwe amasomo nawe utari uhari nawe ubu yashyizweho.

Meya Gasana yatangaje ko nyuma yo gufungura ishuri abayobozi ku rwego rw’Akarere bagize inama y’umutekano yaguye basuye aba banyeshuri kugira ngo babaganirize bababwire ko ibyo bakoze atari byo.

Ati: twagiye kuganira nabo tubabwira ko ibyo bakoze atari byo, tunabereka inzira haramutse hari n’ikibazo bashobora kunyuramo kugira ngo bashobore kumvikanisha ikibazo bafite. Inzira zose zirahari, inzira yo kwigaragambya mu Rwanda ntiyemewe, kuko n’undi uzabigerageza usibye gukurikiranwa mu butabera ni uguhita birukanwa rwose.”

Kuwa gatanu tariki 26 gashyantare hari hamaze kuza abanyeshuri 212 bo mu nkambi ndetse na 33 b’abanyarwanda, kuwa gatandatu, tariki 27 Gashyantare bose bagombaga kurara mu kigo.

Ivomo: MUHAZIYACU

Muri iyi myigaragambyo Abanyeshuri bamennye Ibirahuri bangiriza n’ibindi

Rwandanews24

Twandikire kuri whatsapp

error: Content is protected !!
Skip to toolbar