Ukutagira ubumenyi ku mikorere y’amarerero, impamvu hakiri ababyeyi bagisemberana abana

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rubavu bavuga ko nta bumenyi bafite ku mikorere y’amarerero, ariyo mpamvu birirwana abana ku mugongo. Ni mu gihe Umuryango udaharanira inyungu ADEPE, uvuga ko umaze imyaka irenga 5 ufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambuka umupaka ukabasigaranira abana mu marerero bafite mu turere 14.

Abana barererwa mungo mbonezamikurire za ADEPE ni abatarengeje imyaka 3 y’ubukure ariko batari hasi y’amezi 6 bavutse, Bahabwa serivisi zikomatanyije zigenewe abana biga mu ngo mbonezamikurire, hagendewe ku nteganyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi, indyo yuzuye, isuku n’isukura byose biganisha ku gukangura ubwonko bw’umwana.

Ibi aba bagore babigarutseho ubwo Rwandanews24 yabasuraga ku mupaka muto wa Petite Barriere, uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

 Uyu witwa Joyeuse avuga ko afite umwana muto, ariko ko ubushobozi buke aribwo butuma umwana we atamujyana mu irerero.

Ati “Udafite ubushobozi bwo kujya gusiga umwana mu irerero ntiwamujyanayo, nubwo bifasha abana mu buryo bw’imikurire, ariko bemeye ko umuntu yajya ajyana kubyo acuruza (Avoka) umwana namujyanayo.”

Akomeza avuga ko umwana we afite umwaka n’igice.

Undi yagize ati “Amafaranga sinayabona ngo musigeyo, gusa n’ibintu by’amarerero sindamenya ibyaribyo, ariko ni igikorwa cyiza Leta y’u Rwanda yazaniye abaturage.”

Kuri Rucamumigo Gregoire, Umuhuzabikorwa w’Umuryango ADEPE, akomeza avuga ko ku bufatanye na Unicef bamaze imyaka irenga 5 bakorera mu bigo mbonezamikurire, byiganje mu masoko bakanakorana n’ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Ati “Dukorana n’abagore bakora ubucuruzi mu masoko n’abambukiranya umupaka, twatekereje ku kibazo cy’abana basigaraga ku mupaka badafite kirengera dusanga dushyizwho ibigo mbonezamikurire bizakemura ikibazo cy’umutekano w’abana, n’ababyeyi bajye gushakisha batekanye.”

Akomeza avuga ko mubyo bakora bindi harimo no kongerera igishoro bamwe muri aba babyeyi, kuko abenshi babaga nta bushobozi buhagije bafite.

Mubyo bakora akomeza avuga ko bagifite imbogamizi nk’aho aho bakorera mu karere ka Rubavu bavuga ko bakeneye ubufasha ngo babashe kwagura.

Mubyo bakora bafite abafatanyabikorwa babafasha kubigeraho, kuko nka ADEPE yonyine batabyishoboza.

Bettina Junker, Umuyobozi muri UNICEF ushinzwe Switzerland na Liechtenstein, nka bamwe mu bafatanyabikorwa ba ADEPE yishimira ubufatanye nayo kuko byose babikorera kugirira neza umwana.

Ati “Mu bikorwa byinshi dukora byinshi twanejejwe n’ubufatanye bwa ADEPE, kuko abana twasanze mu marerero bitaweho neza, kandi ibi byose bikorwa ngo iterambere ry’umwana rikomeze ribe ryiza.”

Akomeza avuga ko bazakomeza gukorana n’abatetankunga bo mu gihugu cya Suwede kugira ngo barusheho gushyira imbaraga mu gufasha umwana w’u Rwanda gutera imbere.

ADEPE kugeza kuri uyu munsi ikorera mu turere 14 twegereye imipaka, aho ifasha abagore bakora ubucuruzi mu masoko n’abakora ubwambukiranya umupaka, yaba mu kubafasha kwita ku bana babo bari mu kigero cyo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 3, no kubongerera igishoro.

Abafatanyabikorwa ba ADEPE ubwo bari basuye abana bo mu irerero ryo ku mupaka i Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *