Gukingira imbasa hatibagiranye n’abari muri Kasho, Urugendo rwaganishije Rubavu ku isonga

Umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rubavu yabashije kwatura atangariza Rwandanews24 ko kugira ngo babashe kwesa umuhigo wo gutanga urukingo rw’imbasa mu bana, ku kigero kiri hejuru y’i 100% byabasabye imbaraga zidasanzwe harimo no kuba hari ababyeyi basanze muri za Kasho ngo babashe gukingira abana babo.

Ibi babigarutseho kuwa gatanu, tariki 27 Ukwakira 2023, ubwo mu karere ka Rubavu, ku rwego rw’Igihugu hizirihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa.

Uyu yitwa Mukajerari Suzana atuye mu mudugudu wa Nyabagobe ho mu kagari ka Nengo, umurenge wa Gisenyi aho amaze imyaka irenge 15 ari Umujyanama w’uhuzima, bakaba barakoresheje imbaraga zinatuma bagera no muri Kasho ngo bakingire abana barimo.

Ati “Kugira ngo iyi mihigo tuyese byadusabye imbaraga nyinshi cyane, ngo tubashe kubona abo dukingira, byageze kurwego hari n’abana twakingiriye muri Kasho kuko ababyeyi babo bari bafunzwe, abana bo rero ntibagombaga kubura uburenganzira bwo gukingirwa.”

Akomeza avuga ko ibi byose byabaye babifashijwemo n’Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima, bagakingira urugo ku rundi ngo hatagira umwana ucikanwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique avuga ko gukorera hamwe kandi abakeneye ibikoresho bakabibonera 

Ati “Dutangira ubu bukangurambaga twabimenyesheje abaturage ndetse tubasaba kwitabira, abajyanama b’ubuzima bakabasha gukingira umunsi ku munsi abakingiwe ndetse no kumenyekanisha ibikoresho, aho byatumye turenza igipimo twari twihaye.”

Akomeza avuga ko batangira ubu bukangurambaga bari bahize kuzakingira imbasa abana ibihumbi 129, birangira hakingiwe abana ibihumbi 131.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza
Mukajerari Suzana, Avuga ko byabasabye kujya gukingira n’abana b’ababyeyi bari muri za Kasho
Abana bahawe inkingo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *