Inama njyanama yahagaritse by’agateganyo Gitifu w’akarere ka Ngoma, inategeka ko asimbuzwa

Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, yateranye kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, yasuzumye umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, uherutse gufungwa akekwaho ruswa, inasaba Komite Nyobozi y’Akarere gushyiraho umusimbura.

Uyu numwe mu myanzuro yasuzumwe muri iyi nama njyanama idasanzwe, yasabye ihagarikwa ry’agateganyo rya Mutembe Tom uheruka gufatirwa mu cyuho yakira ruswa nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwabitangaje.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye Kigalitoday ko impamvu yahagaritswe by’agateganyo ari ukugira ngo imirimo yAkarere ikomeze.

Ati “Ni byo guhagarikwa by’agatenganyo ni ukugira ngo imirimo yAkarere ikomeze, tuzafata umwe mu bakozi ntabwo tuzazana uwo ku ruhande, nafungurwa azasubira mu nshingano ze.”

Twagerageje kuvugisha Banamwana Bernad, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma ngo aduhe byinshi kuri iyi nkuru ntibyadukundira.

Kuwa 14 Ukwakira 2023 nibwo Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin wari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center), RIB yatangaje ko bafashwe bakira ruswa ya miliyoni eshanu (5,000,000) kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.

Mutembe Tom, wari Gitifu w’akarere ka Ngoma inama njyanama yamusabiye ko ahagarikwa by’agateganyo ndetse agahita asimbuzwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *