Umunyamakuru wa Radio na Televisiyo Rwanda Fredy Ruterana uheruka kwegurira ubuzima bwe Yezu Kirisitu Umwami n’Umukiza, hari amakuru avuga ko yasinyiye amasezerano yo kwamamaza imwe muri Kampani zikora ibijyanye n’ubukerarugendo yitwa Savvy Tour and Travel Agency.
N’amakuru avuga ko uyu munyamakuru wihebeye ibijyanye n’ubukerarugendo yasinye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, tariki 27 Ukwakira 2023.
Amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi avuga ko aya masezerano yayasinye nyuma y’igihe iyi kampani ikora ibijyanye no gufasha abagana n’abava mu Rwanda, baganije kwagura ubucuruzi bwabo bamukurikiranira hafi.
Mu kuganiro kirambuye Ruterana Fredy yagiranye na Rwandanews24 yaduhamirije ko iyi kampani yamusinyishije nyuma yo kumubenguka nk’umwe mu banyamakuru bafite izina riremereye mu ntara y’iburengerazuba bihebeye Ubukerarugendo.
Ati “Mu masezerano twagiranye nibanze ku kwamamaza serivisi zijyanye no gukacuruza amatike y’indege no kwamamaza ubukerarugendo, muri iyi kampani iri mu zikomeye muri iki gihugu.”
Akomeza avuga ko aya mahirwe yayagize kubera Urugendoshuri aherukamo rwo kuzenguruka Afurika y’iburasirazuba, nk’umwe mu banyamakuru bihebeye ubukerarugendo bakorera mu biyaga bigari.”
Ruterana muri iki kiganiro twagiranye yirinze kwatura, Amafaranga akubiye muri aya masezerano azamara amezi atandatu akorana niyi kampani.
Gusa yabashije kwatura ko aya masezerano ashingiye ku mikoranire yo kugaragaza ibikorwa bya Savy Tour and Travel Agency muri Rubavu na Rutsiro.
Ati “Ata masezerano azibanda ku kugurisha amatike y’indege, ndetse iyo umukiriya aguze itike y’indege akoranye na Savy Tour and Travel Agency hari ibyo yoroherezwa, kuko iyo aherereye mu mujyi wa Kigali babasha kumufata iwe n’imodoka zabo bakabageza ku kibuga cy’indege ku buntu.”
Serivisi y’ubukerarugendo
Muri serivisi zitangwa na Savvy Tour and Travel Agency ku bakiriya bagiye gutemberera u Rwanda babafasha kuzabona aho bazacumbika, mu gihe runaka.
Ndetse baherekezwa gusura ahantu hatandukanye harimo Pariki zitandukanye n’ibyanya nyaburanga bisurwa mu Rwanda.
Kuri Ruterana avuga ko Imyimvire y’abatuye muri utu turere kuri Ruterana agiye gukoreramo yo kudakunda ubukerarugendo, ahubwo asanga agiye kubyaza umusaruro abakongomani basohokera mu Rwanda kenshi bagakorana nabo bya hafi.
Ruterana mu kiganiro na Rwandanews24 yibukije abatuye mu ntara y’iburengerazuba, by’umwihariko abakoresha inzira zo mu kirere gukorana na Savvy Tour and Travel Agency kuko nabo mu minsi ya vuba bagiye gushyirirwaho akanozangendo.
Akomeza ashimira amahirwe yahawe yo gukorana na Savvy Tour and Travel Agency, mu gihe kampani irimo kwagura amarembo yayo by’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigari.
Avuga ko muri aya mezi azishyurwa amafaranga, azahindura ubuzima bwe nka kimwe mubyo bazungukira muri aya masezerano, n’ubwo adatangaza ingano yayo.
Umunyamakuru Ruterana aheruka kubatizwa mu mazi magari, kuri Noheri y’umwaka ushize aho yaretse agasembuye akegurira ubuzima bwe ibinyobwa bidasembuye.

