Ryoherwa: Salem&Emmas na Kagame Charles mu basohoye indirimbo zagufasha kuramya

Abahanzi nyarwanda batandukanye bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakoze mu nganzo bagarukana ibihangano bishya mu rwego rwo gufasha abakunzi babo gukomeza kuryoherwa, ari nako bongera kubibutsa ko Imana iri mu ruhande rwabo.

Mu banyamuziki bamurikiye abakunzi babo indirimbo nshya barimo, Kagame Charles na Emmas&Salem n’abandi.

Nyibutsa by Salem&Emmas

Itsinda rya Emmas & Salem ryashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo bise “Nyibutsa” bakaba barayihanze nyuma yo kubona ko hari abaturage babayeho nk’abatazava mu Isi.

Pastor Emmanuel Rwagasore (Emmas) ni umushumba w’Itorero New Jerusalem Ministries riherereye muri Canada mu mujyi wa Edmonton kuva mu Ukwakira 2020 akaba akorana indirimbo n’umugore we mu itsinda bise Emmas & Salem.

Mu ndirimbo nshya “Nyibutsa” yagiye hanze ku wa 17 Ukwakira 2023 yitsa ku bantu bamaze kurengwa bakabaho nk’abatazava mu Isi, kubwo kwibagirwa Imana.

Ni nyuma y’iminsi badashyira hanze indirimbo nshya kubera ko amaze iminsi ahugiye mu gukomeza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na psychotherapy.

Mu kiganiro na Rwandanews24 yagize ati “Zaburi 90:12 hasaba Imana kutwigisha kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge. Aho iri jambo ryanjemo kubera ko nabonye abantu bamwe babayeho nkaho batazava muri iyi Si, aho birengagiza iby’iherezo ryabo bityo bagatakaza intego yo kuremwa kwabo.”

Umurimbo by Kagame Charles

Charles Kagame ni umuramyi usanzwe utuye muri Australia, akaba asengera mu Itorero rya ‘Lifehouse Church’ ribarizwa mu Mujyi wa Coffs Harbour. Mu gihe gito amaze mu muziki, amaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zakiriwe neza cyane zirimo; Ahindura ibihe, Tubagarure, Ntuzibagirwe, Naragukunze, Amakuru, Uranyuzwe, Umuzingo, n’izindi ndetse na “Umurimbo” yasohoye kuwa 16 Ukwakira 2023.

Mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko iyi ndirimbo iganisha ku gukebura abantu ngo barusheho kubana neza.

Ati “Nabwiraga abantu guharanira kubana Neza, kurusha kugira ineza idafite icyo Imana ishaka, aribyo nashyize mu magambo naririmbye mbigereranya n’imirimbo abantu bambara kw’ijosi.”

Kagame utashatse kubivugaho cyane, yagize icyo avuga ku kuba yaratandukanye n’inzu yamufashaga ya Moriah Entertainment, avuga ko kuri ubu Umufasha we ariwe uri kumuba hafi.

Umurimbo – Kagame Charles


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *