Nyuma y’uko imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi ibaye agatereranzambe mu myaka 13 ishize, kuri ubu Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahamije ko bugiye kwegurira imigabane y’akarere ku (Ideni) ingana na 61.8%, abikorera bibumbiye muri Rubavu Investment Company Ltd (RICO Ltd), bakabasha kuryubaka hatakirimo akaboko k’ubuyobozi ku buryo bitarenze Gicurasi 2024 iri soko rizaba ryaratangiye gukorerwamo.
Ibi Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias yabigarutseho, nyuma y’inama yabahuje n’inama y’ubutegetsi ya RICO Ltd n’inzego z’Umutekano, kuri uyu wa kane tariki 26 Ukwakira 2023.
Nzabonimpa yagize ati “Nk’akarere twari abanyamigabane muri RICO Ltd ariko imbogamizi zari zihari ngo iri soko ryuzure, twazisuzumye dusanga dukwiriye kubaha imigabane y’akarere ku ideni bakazajya batwishyura, nabo rero bizabafasha kwandikwaho icyangombwa bagane banki ibahe inguzanyo isoko ryuzure mbere y’uko umwaka utaha urangira.”
Akomeza avuga ko ibyaganiriweho bazabishyikiriza inama njyanama ikabisuzuma byose bizakorwa mu gukomeza guteza imbere urwego rw’abikorera.
Uyu muyobozi w’akarere w’agateganyo abajijwe ku mpamvu akarere nk’abanyamigabane ba RICO Ltd batigeze bifuza ko inguzanyo yafatwa mu izina rya sosiyete y’ishoramari muri rusange nabo barimo, yavuze ko uburyo abikorera baka inguzanyo bitandukanye n’uburyo bw’inzego za Leta ari nabyo byakomye mu nkokora inguzanyo bari batse muri imwe mu ma banki akorera mu Rwanda.
N’ubwo bimeze uku Inama y’inama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye kuwa 28 Nyakanga 2023 kasuzumye ingingo yo kwiga ku mushinga wo kuzuza isoko rya Gisenyi akarere gafatanyije n’abandi banyamigabane bibumbiye muri RICO Ltd.
Dr. Kabano Ignace, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu aherutse gutangariza Rwandanews24 ko akarere katagira ububasha bwo kugwatiriza umutungo wa Leta, ari nayo mpamvu kikuye muri dosiye yo gusaba inguzanyo n’ubwo ari abanyamigabane ba RICO Ltd.
Akomeza avuga ko mubyo bari barasuzumye bari baremeranyije n’abanyamuryango ba RICO Ltd ko nubwo bifuzaga kugana banki ingwate yagombaga kuba imigabane yabo, ntibe isoko kugira ngo imigabane y’akarere ntibarirwemo, aribyo byakozwe banki n’akarere bikabatera utwatsi nk’uko bigaragazwa n’inyandimo Banki yandikiye RICO Ltd kuwa 19 Ukwakira 2023.
Kuri Twagirayezu Pierre Celestin, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RICO Ltd avuga ko banyuzwe no kuba akarere
Ati “Twari twaraciwe intege n’igisubizo twahawe kuri dosiye twari twarashyikirije Banki tuyisaba inguzanyo, none nyuma yo kuganira n’akarere dufite icyizere ko bitarenze Gicurasi 2023 isoko rizaba ryaruzuye.”
Akomeza avuga ko kuri ubu basabwa Miliyari na Miliyoni magana abiri Frw kugira ngo isoko ryuzure, kandi nibamara kwegurirwa imigabane y’akarere banki izahita ibaha amafaranga bakaryuzuza.
Mu mbogamizi abikorera bibumbiye kuri RICO Ltd bahuye nazo harimo kuba icyorezo cya Covid-19 cyarabakomye mu nkokora, ndetse habaho ko kuba aka karere karashegeshwe n’imitingito.
Iri soko rya Gisenyi ryadindiye, nyamara Kuwa 21 Nzeri 2021 Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ko imirimo yo gusubukura inyubako y’isoko rya Gisenyi yatangiye kandi ko mu ntangiriro za 2022 ryagombaga kuba ryatangiye gukorerwamo.
Isoko rya Gisenyi ryatangiye kubakwa mu 2009 ariko ryananiranye kuzura kubera ibibazo bitandukanye birimo no kuba ryarashyizwe mu manza igihe kirekire ariko riza gusubira mu maboko y’akarere.
Mu ntangiriro za 2021 Akarere ka Rubavu kagiranye amasezerano n’abikorera binyuze muri sosiyete RICO (Rubavu Investment Company) yo gukomeza kubaka iri soko.
