Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari umuturage wo mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba wakomerekejwe n’isasu ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano y’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira mu 2023.
Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter, rivuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, ahagana saa 12h30, rigashimangira ko iri sasu ryaturutse mu mirwano y’imitwe ishyigikiwe na Leta ya Kinshasa yabereye hafi n’umupaka w’u Rwanda.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti “U Rwanda ruhangayikishijwe n’ubufasha n’imikoranire bikomeje kugaragara hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro n’abacanshuro b’amahanga, hahonyorwa ibyemezo by’ibiganiro by’i Luanda na Nairobi”.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko izakomeza ibikorwa byo kwirindira umutekano no kubungabunga ubusugire bw’igihugu.
Yagize iti “U Rwanda ruzakomeza gahunda zo kwirwanaho no kwirinda ivogerwa ry’ikirere n’imipaka byacu, ndetse ruzahagangana n’igitero gishobora kwinjira mu Rwanda kivuye ku mitwe yitwaje intwaro iyo ariyo yose mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’ituze by’Abanyarwanda n’abarutuye”
Kugeza ubu uwo muturage warashwe ari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.
